Mu gace ka Murang’a County muri Kenya, umwana w’imyaka icyenda witwa Boniface Njoroge yabaye intwari nyuma yo gutabara abantu icyenda bari bagiye kugwa mu mpanuka y’imodoka yabereye ku mugezi wa Kiama, mu karere ka Gatanga.
Iyi mpanuka yabaye ku wa gatandatu w’icyumweru gishize, ubwo imodoka nto (minivan) yari itwaye abantu bo mu muryango umwe yavaga mu muhango wo gusaba no gukwa (dowry) igana mu rugo rwabo.
Nk’uko byatangajwe n’abatangabuhamya, imodoka yagize ikibazo cya breki ubwo yari iri mu nzira ya Choma–Kahunyo maze irenga umuhanda igwa mu mugezi wa River Kiama.
Boniface, wari uri kumwe na se na nyina muri iyo modoka, ni we wenyine wabashije kuva mu modoka hakiri kare anyuze mu idirishya, maze yiruka ajya gushaka ubutabazi hafi aho.
Abaturage bahageze basanze imodoka yamaze kurengerwa n’amazi, ariko babasha gukiza abantu icyenda, barimo na nyina wa Boniface, Alice Wangeshi.
Icyakora, abantu batandatu, barimo se wa Boniface witwa Paul Karanja, bahise bitaba Imana.
Mu buhamya bwe, nyina wa Boniface yavuze ko ubwo yabonaga umwana we asimbuka amuva iruhande, yibwiraga ko amubuze burundu, atazi ko ari we ugiye gukiza ubuzima bwe n’ubw’abandi.
Alice Wangeshi, nyina wa Boniface ati: “Nabonye asimbutse ngira ngo arapfuye, sinari nzi ko ari we Imana yakoresheje kugira ngo turokoke,”
Polisi y’ahitwa Gatanga yatangaje ko abakomeretse bahise bajyanwa ku bitaro bya hafi kugira ngo bahabwe ubufasha bw’ibanze, ndetse iperereza rikomeje ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka.
Abaturage n’abayobozi muri Murang’a bashimiye uyu mwana ku gikorwa cy’ubutwari yakoze, bavuga ko ari urugero rwiza rw’urukundo n’ubwitange mu gihe cy’akaga.




