• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Umubyinnyikazi Sherrie Silver ntakozwa ibyo gushaka umugabo

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
October 28, 2025
in IMYIDAGADURO
0
Umubyinnyikazi Sherrie Silver ntakozwa ibyo gushaka umugabo
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Sherrie Silver, umwe mu Banyarwandakazi bafite izina rikomeye mu mwuga wo kubyina ku rwego mpuzamahanga, yagaragaje ubuhanga bwo gucika ku kibazo cy’umunyamakuru wamubajije ibijyanye n’ubukwe bwe. Ibi byabereye mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Mbere, tariki 27 Ukwakira 2025, mu rwego rwo gutegura ibirori bya “The Silver Gala” biteganyijwe kuba ku wa 1 Ugushyingo muri BK Arena.

Umwe mu banyamakuru yamubajije igihe atekereza gushaka ndetse n’inkomoko y’umugabo yifuza kuzabana na we. Sherrie Silver yahisemo kugenda yitonda, abanza guseka mbere yo gusubiza ati:

Related posts

Umukinnyi wa filime Nyambo yavuze ko bigoye kuba yabona umusore wakemera ko amubera umugore

Umukinnyi wa filime Nyambo yavuze ko bigoye kuba yabona umusore wakemera ko amubera umugore

February 6, 2026
Umukinnyi wa filime wamamaye nka Samusure wari umaze igihe mu buhingiro agiye kugaruka mu Rwanda

Umukinnyi wa filime wamamaye nka Samusure wari umaze igihe mu buhingiro agiye kugaruka mu Rwanda

February 3, 2026

“Icyo kibazo kigomba kubazwa Yesu. Njye ndi hano gukora ibyo nshinzwe gukora.”

Ubwo yakomezaga kuganira n’abanyamakuru, yabajijwe niba yakwemera gushaka Umunyarwanda, maze asubiza ati:

“Nabikunda cyane, mama noneho abibonye  yaba abyishimiye kurushaho.”

Ibirori bya The Silver Gala bizaba ku nshuro ya kabiri nyuma y’ibyabaye mu 2024. Biteganyijwe ko bizahuriramo abahanzi bakunzwe barimo Butera Knowless, Massamba Intore, Juno Kizigenza, Ross Kana, Chriss Eazy, ndetse na Sherrie Silver ubwe hamwe na Sherrie Silver Foundation.

Itike yinjira muri ibi birori iri ku rwego rwo hejuru. Abashaka kwicara mu myanya isanzwe bazishyura 120,000 Frw, naho abifuza kugurira hamwe ameza y’abantu umunani bazatanga 1,000,000 Frw. Ku rundi ruhande, abashaka imyanya y’icyubahiro bazatanga 130,000 Frw ku muntu umwe, cyangwa 1,200,000 Frw ku meza y’abantu umunani.

Ibi birori bitegerejwe cyane, bikaba bigamije gushimira no gushyigikira ibikorwa bya Sherrie Silver Foundation mu guteza imbere urubyiruko rw’ababyinnyi b’Abanyarwanda.

Previous Post

Muhanga: Umusore yari ajyanye inka ku isoko imurohamisha muri nyabarongo

Next Post

Umwana w’imyaka 9 yatabaye umuryango w’abantu 9 wari ugiye kugwa mu mpanuka

Next Post
Umwana w’imyaka 9 yatabaye umuryango w’abantu 9 wari ugiye kugwa mu mpanuka

Umwana w'imyaka 9 yatabaye umuryango w'abantu 9 wari ugiye kugwa mu mpanuka

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved