• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Kenya: Indege yari itwaye abantu 12 yakoze impanuka

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
October 29, 2025
in Amakuru
0
Kenya: Indege yari itwaye abantu 12 yakoze impanuka
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, indege nto yari itwaye abantu 12 yakoze impanuka mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Kenya, nk’uko byemejwe n’Ikigo gishinzwe indege za gisivile muri icyo gihugu (Kenya Civil Aviation Authority – KCAA).

Iyi ndege yavaga i Diani, agace kari ku nkombe z’Inyanja y’Abahinde, yerekeza Kichwa Tembo mu burengerazuba bwa Kenya. Ariko nyuma y’iminota mike yaguye mu gace ka Vyungwani kari mu Ntara ya Kwale, ku ntera ya hafi kilometero 20 uvuye aho yari ivuye.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza indege yafashwe n’umuriro nyuma y’uko iguye. Amakuru y’ibanze y’ibinyamakuru byo muri Kenya avuga ko nta n’umwe mu bari bayirimo warokotse, nubwo KCAA itarabihamya ku mugaragaro.

Imyirondoro y’abari muri iyo ndege ntiratangazwa, kandi iperereza riracyakorwa kugira ngo hamenyekane icyateye impanuka.

Abaturage batuye hafi y’aho byabereye babwiye Daily Nation ko bumvise urusaku rukomeye rw’iturika, bagiye kureba basanga indege yahiye. Bavuze kandi ko muri ako gace hari imvura nyinshi n’ibihu byinshi kuva ku mugoroba wo ku wa Mbere kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, bikekwa ko byaba byagize uruhare mu byabaye.

Iyi si yo mpanuka yonyine ibaye muri Kenya muri uyu mwaka.

Kuko Muri Kanama 2025, indege y’ikigo cy’abaganga Amref yaguye mu majyaruguru ya Nairobi, ihitana abantu batandatu bari bayirimo.

Muri Mutarama 2025, indi ndege yaguye i Malindi, ihitana abantu batatu bari hasi, mu gihe umupilote n’abanyeshuri babiri bari bayirimo bakomeretse.

Muri uwo kwezi kandi, indi ndege nto yaguye i Naivasha mu Ntara ya Nakuru, ihitana abantu babiri.Kugeza ubu, mu mwaka wa 2025 gusa, muri Kenya habaruwe impanuka 6 z’indege nto, aho impamvu nyinshi zagiye zishingirwa ku bibazo by’imikore re ya tekinike y’izo ndege.

Yahiye irakongoka
Previous Post

Umushinga w’indangamuntu koranabuhanga uzatwara arenga miliyari 100 Frw

Next Post

Muhanga: Umusore yari ajyanye inka ku isoko imurohamisha muri nyabarongo

Next Post
Muhanga: Umusore yari ajyanye inka ku isoko imurohamisha muri nyabarongo

Muhanga: Umusore yari ajyanye inka ku isoko imurohamisha muri nyabarongo

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved