Minisiteri y’Ikoranabuhanga n’Inovasiyo yatangaje ko umushinga w’indangamuntu koranabuhanga ugeze kure, ukazatwara nibura miliyoni 70 z’amadolari ya Amerika (asaga miliyari 101 Frw).
Mu kiganiro Minisitiri Ingabire yasangije RBA, yasobanuye ko uyu mushinga urimo byinshi bisaba ishoramari rikomeye harimo kubaka sisitemu nshya no kuvugurura serivisi zishingiye ku ndangamuntu zisanzwe zihabwa abaturage, kugira ngo zijyane n’ikoranabuhanga rishya. Yanavuze ko hakenewe ibikoresho bigezweho bizifashishwa mu gutanga serivisi zishingiye kuri iyo ndangamuntu.
Yongeyeho ko hari abaterankunga batandukanye bamaze kugaragaza ubushake bwo gufasha u Rwanda muri uru rugendo, ariko n’igihugu ubwacyo gikomeje gutanga umusanzu wacyo.
Mu ngengo y’imari ya 2024/2025, uyu mushinga watwaye amafaranga agera kuri miliyari 5.39 Frw, naho mu mwaka ukurikiraho wa 2025/2026 ukazahabwa miliyari 12.26 Frw.
Indangamuntu nshya koranabuhanga izahabwa Abanyarwanda bose, abanyamahanga batuye mu Rwanda, impunzi, abasaba ubuhungiro, abana batoraguwe, n’abadafite ubwenegihugu ariko baba mu gihugu. Hazanabaho uburyo bwihariye ku banyamahanga baza mu gihugu ku gihe gito.
Minisitiri Ingabire yasobanuye ko iyi ndangamuntu izoroshya serivisi nyinshi kuko izaba ibitse amakuru yose y’umuntu mu buryo bw’ikoranabuhanga. Yagize ati:
“Indangamuntu koranabuhanga izatuma umuntu ashobora gufunguza konti ya banki cyangwa kubona serivisi zitandukanye atiriwe ajyana indangamuntu ye isanzwe. Hazabaho ikarita, QR Code yo muri telefoni cyangwa mudasobwa, ndetse na nimero yihariye (token) izajya ikoreshwa mu kubona amakuru yawe.”
Ibi bivuze ko bitazaba bikiri ngombwa kugendana indangamuntu isanzwe igihe umuntu agiye gusaba serivisi.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA) cyatangaje ko mu cyiciro cya mbere cyiswe pre-enrollment platform — aho abaturage bemerera cyangwa bakosora imyirondoro yabo iri mu irangamimerere — abantu barenga 3,300 bamaze kwiyandikisha. Iyi gahunda yatangijwe ku wa 7 Kanama 2025 mu Imurikagurisha Mpuzamahanga rya Kigali, ikaba izakomeza no mu bindi bice by’igihugu.
Kugeza ubu, ibikorwa byo gufasha abaturage gukosora imyirondoro no gutanga ibimenyetso ndangamiterere (birimo isura, intoki n’imboni) byatangiye mu turere twa Huye, Gisagara na Nyanza. Buri murenge uzagira nibura ahantu habiri hazajya hakorerwa ibyo bikorwa, hakoreshejwe abakozi bahuguwe byimbitse mu rwego rwo kwirinda amakosa.
Abarenga 1,144 bamaze guhugurwa kugira ngo bafashe abaturage muri iki gikorwa, kandi biteganyijwe ko baziyongera bakagera ku 2,500 hagati ya Mutarama na Gicurasi 2025.
Minisitiri Ingabire yagize ati:“Kugeza mu Ukuboza 2025 tuzaba tumaze gukorera uturere icyenda. Mu mwaka utaha, tuzakomereza mu tundi turere 21, kandi duteganya ko muri Gicurasi 2025 tuzaba twarangije gukusanya amakuru y’abaturage bose mu gihugu.”
Ubu, amakuru azafatwa muri sisitemu y’indangamuntu y’ikoranabuhanga azaba agizwe n’ibyiciro icyenda (data sets), avuye kuri 27 yakorwagaho mbere. Ayo makuru azaba arimo amazina, ay’ababyeyi, nimero za telefoni, email, aho umuntu yavukiye n’aho atuye n’ibindi by’ibanze bigaragaza umwirondoro wuzuye.
Ku bana bari munsi y’imyaka itanu, hazakoreshwa indangamuntu ifite ifoto gusa kubera ko ibimenyetso ndangamiterere (nk’intoki n’imboni) bigihinduka muri icyo gihe.
Mu gihe cyateganyijwe, u Rwanda ruzaba ari rwo rwa mbere muri Afurika rwegukanye icyubahiro cyo kurangiza umushinga w’indangamuntu koranabuhanga mu buryo bwuzuye, mu gihe ibindi bihugu byawutangije mbere bikirimo kuwushyira mu bikorwa.




