Abarwanyi ba AFC/M23 bahakanye amakuru akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane avugwa n’Abarundi, avuga ko bambuwe ikibuga cy’indege cya Kavumu, giherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Iki kibuga cya Kavumu gifatwa nk’ahantu hafite agaciro gakomeye muri Kivu y’Amajyepfo, kuko cyakunze gukoreshwa n’ingabo za Leta (FARDC) mu bikorwa byo kugaba ibitero ku birindiro bya M23. Ni na cyo cyakorerwagaho n’ingabo za MONUSCO mbere yo kuva muri ako gace mu ntangiriro za 2024.
Ku mbuga zimwe z’Abarundi bafitanye isano n’ubutegetsi bwabo, hakwirakwijwe amakuru avuga ko FARDC, Wazalendo na FDLR zibumbiye hamwe zigaruriye ikibuga cya Kavumu ndetse n’umujyi uri hafi yacyo. Abo banyamakuru n’abashyigikiye ayo makuru bavuze ko ingabo za Leta ari zo zifite ubuyobozi mu mujyi wa Kavumu, uri mu birometero bisaga 20 uvuye mu mujyi wa Bukavu.
Ariko, amakuru agera kunkinyamakuru umuseke dukesha iyi nkuru yemeza ko ikibuga cy’indege cya Kavumu kigifitwe n’ingabo za AFC/M23, ndetse ko nta musirikare wa FARDC cyangwa uw’abambari bayo uhatambagira.
Mu itangazo ryasohowe na AFC/M23-Twirwaneho, iryo huriro ryasobanuye ko amakuru y’uko bambuwe Kavumu ari ibinyoma bikwirakwizwa n’abagamije kuyobya abaturage. Rigira riti:
“Wazalendo na FARDC nta mbaraga bafite zo kudutsinda, ibyo bavuga ni ibihuha bitagamije ikindi uretse gucura urujijo.”
Umuyobozi mukuru w’ihuriro AFC/M23, Corneille Nangaa, aherutse gutangaza ko Leta ya Kinshasa ikomeje kurenga ku masezerano yo guhagarika intambara. Mu kiganiro n’abanyamakuru i Goma, Nangaa yahakanye amakuru yavugaga ko yapfuye, anashimangira ko urugamba rugikomeje.
Yagize ati:“Niba Kinshasa ikomeje guhungabanya ibiganiro, natwe tuzakomeza urugendo rwacu twerekeza i Kinshasa. Ntawe uzaduhagarika.”
Na we Bertrand Bisimwa, umwe mu bayobozi b’ingenzi ba AFC/M23, yavuze ko bagiye gusubiza ibitero byose bikomeje kugabwa n’ingabo za Leta.
Ati: “Ubu tugiye gusubiza igitero icyo ari cyo cyose. Baduteye natwe turasubiza,”
Kugeza ubu, FARDC ikomeje kugaba ibitero bikoresheje indege n’ama-drones mu bice bigenzurwa na AFC/M23, ariko amakuru aturuka aho mu Burasirazuba avuga ko ibyo bitero byinshi bikomeje gutsindwa.
AFC/M23 ikomeje kugenzura umujyi wa Kavumu n’ibice biwegereye kuva ku wa 14 Gashyantare 2025, ubwo yirukanaga ingabo za Leta n’abo bafatanyije.





