Umusirikare ukorera mu bitaro bya gisirikare bya Kabamba Military Health Centre IV muri Uganda, yafashwe n’inzego z’umutekano nyuma yo gukekwaho kwiba imiti irenga ibihumbi150,000 igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA (ARVs) yari yakuwe muri ibyo bitaro bya gisirikare.
Uwo musirikare, witwa Jimmy Kissembo, yari asanzwe akorera muri laboratwari y’ibi bitaro. Ubutumwa bwatangajwe n’Umuvugizi w’Ikigo cya Uganda gishinzwe imiti (National Drug Authority – NDA), Abiaz Rwamwiri, bugaragaza ko Kissembo yafatiwee mu gace k’ubucuruzi ka Mpumude mu Mujyi wa Jinja, ubwo yari agiye kugurisha iyo miti yibye.
Rwamwiri yavuze ko mu igenzura ryakozwe, hafashwe kandi undi mugore ukekwaho kwiba imiti irenga 300,000 ya malaria ndetse n’ibikoresho byinshi bipima malaria, byose byari byakuwe mu bitaro bya leta.
Ati: “Iyi miti n’ibikoresho byose byagaruwe mu bubiko bwa leta nyuma y’isuzuma ryimbitse ryerekanye ko byari byibwe. Abakekwa bose bafungiye kuri sitasiyo ya polisi, aho bazakurikiranwa n’amategeko,”
Ikigo cya NDA cyavuze ko iki ari kimwe mu bikorwa bigamije kurwanya ubujura n’icuruzwa ry’imiti y’igihugu rikunze gukorwa n’abantu bari imbere mu nzego z’ubuzima. Rwamwiri yasabye abaturage kujya batanga amakuru igihe babonye umuntu ugurisha imiti ituruka mu bigo bya leta, kugira ngo hafatwe ingamba zo kurengera ubuzima bw’abarwayi.
Amakuru y’ibanze agaragaza ko iyo miti yagombaga gufasha abarwayi bo mu bitaro bya gisirikare n’ibindi bigo nderabuzima bya leta, ariko kubera ubujura nk’ubu, benshi bashobora kuburaubuvuzi.
NDA yavuze ko izakomeza ubufatanye na Uganda Police Force na UPDF mu gukurikirana ibyaha nk’ibi, hagamije kurandura burundu ubucuruzi bw’amayeri bukorwa mu rwego rw’ubuzima.




