Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Gahanga, Akagari ka Kagasa, Umudugudu wa Kiyanja, habonetse uruhinja rwapfuye rwari mu rutoki, rukekwa ko rwajugunywe nyuma yo gukurwamo n’uwari arutwite.
Amakuru atangwa n’abaturage bo muri ako gace avuga ko abana bari bari gukina ari bo babonye urwo ruhinja mbere, maze bagatabaza ababyeyi babo, baje gusanga rwamaze gupfa. Abaturage bahise bitabaza inzego z’ibanze n’iz’umutekano, banagaragaza agahinda gakomeye batewe n’icyo gikorwa bise “ubugome bukabije”.
Umwe mu baturage yagize ati: “Twumvise abana batabaza bavuga ko babonye uruhinja mu rutoki. Twagezeyo dusanga rwapfuye. Ni ibintu bibabaje cyane, kuko twese twabyaye — umuntu utwita amezi icyenda yarangiza akajugunya umwana, aba atazi agaciro k’ubuzima.”
Undi muturage we yongeyeho ati: “Atekereze ukuntu yabyawe akagira amahirwe yo gukura nyina atamujugunye, kuki we agambirira kujugunya undi?”
Aba baturage basabye ko umuntu wese wagize uruhare muri iki gikorwa afatwa kandi akaryozwa ibyo yakoze mu mategeko.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Umujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yemeje aya makuru. Acuga ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane uwakoze ibi, ndetse ko hari umuganga ukekwaho kugira uruhare mu gukuramo inda wamaze gufatwa kugira ngo akorweho iperereza.
CIP Gahonzire yagize ati: “Ni amakuru twamenye mu masaha ya saa sita n’igice. Mu Murenge wa Gahanga habonetse uruhinja rwari hagati y’amezi atanu n’atandatu, bucyekwa ko haribuwakuyemo inda akarusiga aho . Polisi ifatanyije n’izindi nzego yahise ihagera, isanga umwana yamaze kwitaba Imana. Urwo ruhinja rwahise rwoherezwa ku bitaro bya Kacyiru kugira ngo hakorwe isuzuma.
Iperereza ryo gushakisha umukobwa wakuyemo inda ryatangiye, kandi hafashwe ibimenyetso bizifashishwa mu gukurikirana iki kibazo. Hari amakuru avuga ko umuganga yaba yarafashije uwo mukobwa gukuramo inda, ariko ntitwabihamya cyangwa ngo tubihakane kugeza iperereza rirangiye.”
Mu gihe iperereza rigikomeje, Polisi isaba abaturage gukomeza gutanga amakuru yafasha kumenya nyir’uku gukuramo inda.
Amategeko y’u Rwanda ateganya ko umuntu ukuriramo undi inda undi muntu ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 5 na 15, n’amande ari hagati ya miliyoni 2 na 3 Frw.
Naho umugore wikuyemo inda ubwe, iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka 2 kugeza kuri 5.




