• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Nyuma y’ibyo baciyemo byose Bishop Gafaranga n’umugorewe basohoye indirimbo

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
October 25, 2025
in IMYIDAGADURO
0
Nyuma y’ibyo baciyemo byose Bishop  Gafaranga n’umugorewe basohoye indirimbo
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Nyuma y’ibyumweru bibiri Habiyaremye Zacharie uzwi cyane nka Bishop Gafaranga afunguwe, we n’umugore we Annette Murava basohoye indirimbo nshya bise “Ndi inde”, ikubiyemo ubutumwa bushingiye ku bihe bikomeye banyuzemo — harimo igihe Gafaranga yari afunzwe n’uburyo umugore we yakomeje kumuba hafi, ajya kumusura ku Rukiko yitwaje umwana wabo.

Iyi ndirimbo yashyizwe hanze ifite n’amashusho agaragaza ibyo bihe, aho Gafaranga agaragara yambaye impuzankano y’mfungwa, naho Annette agaragara amusuye igihe yari akiri mu manza.

Related posts

Umukinnyi wa filime Nyambo yavuze ko bigoye kuba yabona umusore wakemera ko amubera umugore

Umukinnyi wa filime Nyambo yavuze ko bigoye kuba yabona umusore wakemera ko amubera umugore

February 6, 2026
Umukinnyi wa filime wamamaye nka Samusure wari umaze igihe mu buhingiro agiye kugaruka mu Rwanda

Umukinnyi wa filime wamamaye nka Samusure wari umaze igihe mu buhingiro agiye kugaruka mu Rwanda

February 3, 2026

Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo, bombi batangaje bati:

“Nshuti zacu, indirimbo Ndi inde yashyizwe hanze! Muyisange kuri YouTube channel yacu. Ijye iba umugisha kuri buri wese uyumva.”

Ni indirimbo isohotse nyuma y’ibihe bitari byoroshye muri uru rugo, aho Gafaranga yari yarakatiwe kubera guhoza ku nkeke uwo bashakanye — igihano cy’umwaka umwe ariko gisubitse, akaba yararekuwe ku wa 10 Ukwakira 2025 nyuma yo gufungwa kuva muri Gicurasi.

Gafaranga na Annette Murava bakoze ubukwe mu kwezi kwa Gashyantare 2023, Annette we asanzwe azwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

“Ndi inde” ni imwe mu ndirimbo nyinshi bamaze gukorana, zirimo “Ku musozi”, “Bya bihe” n’izindi zigaragaza ubufatanye bwabo mu muziki n’ubuzima.

Previous Post

Nyamasheke: Umugabo wimyaka 62 akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 12

Next Post

Kicukiro: Yakuyemo inda ahita ajugunya uruhinja mu rutoki

Next Post
Kicukiro: Umusore w’imyaka 22 yishwe urw’agashinyaguro

Kicukiro: Yakuyemo inda ahita ajugunya uruhinja mu rutoki

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved