Umugabo w’imyaka 62 wo mu Karere ka Nyamasheke ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranweho icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 12.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Boreza, Akagari ka Gitwa, Umurenge wa Gihombo, ku itariki ya 24 Ukwakira 2025.
Amakuru avuga ko mu masaha ya saa cyenda n’igice z’amanywa, uwo mugabo yahagaritse umwana avuye kuvoma, amushukisha impano nk’uko yabimukoreraga kenshi, hanyuma akamukorera ibyo bitari bikwiye.
Abaturage babibonye bahise bamuvugiriza induru, undi ahita atoroka. Nyuma y’amasaha make, ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba, yafatiwe hafi y’aho byabereye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihombo, Niyitegeka Jérôme, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gihombo mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane ukuri ku byabaye.
Gusambanya umwana uri munsi y’imyaka 18 ni icyaha gikomeye mu Rwanda. Amategeko ateganya ko uwahamwe n’icyo cyaha ahanishwa igifungo cy’imyaka 25, naho iyo byamuviriyemo indwara zidakira nk’izandurira mu mibonano mpuzabitsina, igihano kikaba igifungo cya burundu.




