• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Nyagatare: Umwalimu yakubiswe n’amashanyarazi ahita apfa

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
October 24, 2025
in Amakuru
0
Nyagatare: Umugore wari utwite hafi kubyara yakubiswe ifuni n’umugabo we ahita apfa
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Manirema Fabie, wari umwalimu mu Ishuri Ribanza rya Humure riherereye mu Murenge wa Musheri, Akarere ka Nyagatare, yitabye Imana akubiswe n’umuriri w’amashanyarazi ubwo yajyaga kuvoma amazi mu kigega cyo hafi y’aho yari atuye.

Abaturage bari hafi aho bavuze ko ibyago byabaye mu masaha ya saa mbiri z’ijoro. Umwe muri bo yagize ati:

Related posts

U Rwanda rushobora gukura ingabo zarwo muri Mozambique

U Rwanda rushobora gukura ingabo zarwo muri Mozambique

March 15, 2026
Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

March 12, 2026

“Byabaye nka saa mbiri z’ijoro, numva barimo kuvuga ngo umwalimu yishwe n’umuriro. Twagezeyo dusanga koko hari insinga zashishutse. Abari bahari batubwiye ko insinga zari zafashe mu kigega kubera imvura yari imaze kugwa, amazi yivanga n’amashanyarazi birangira amukubise.”

Undi muturanyi we yagize ati:“Abana baje kuntabaza bavuga ngo ‘data arapfuye’. Nahise njyana na madamu dusanga koko umugabo aryamye mu byondo, turamuterura tumujyana mu nzu. ”

Abaturage bavuga ko bababajwe cyane n’urupfu rwe, bavuga ko yari umurezi w’indakemwa ndetse n’umuturanyi mwiza.

Ati: “Twababajwe no kubura umwalimu w’abana bacu, yari umuntu mwiza, wicisha bugufi kandi ukunda akazi ke,”

Umuyobozi w’Ishuri Ribanza rya Humure, Nkusi Bernard, nawe yemeje ayo makuru, avuga ko bibabaje cyane gutakaza umukozi nk’uwo.

Ati: “Yari umwalimu wigishaga Icyongereza n’Igifaransa mu mwaka wa kane. Yari intangarugero mu kazi, akunda abana n’akazi ke. Twababajwe cyane n’urupfu rwe, kuko yari n’umuhanzi ukunda gususurutsa bagenzi be.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musheri, Andrew Ndamage nawe yemeje ayo makuru, atanga ubutumwa bwo kwirinda impanuka ziterwa n’amashanyarazi.

Ati: “Nyakwigendera yari ari kuvoma, ariko hari urutsinga rw’amashanyarazi rwari rwarashishutse, amazi amanukira mu kigega bihita yivanga n’amashanyarazi biramukubita. Inama tugira abaturage ni uko bakoresha ibikoresho byujuje ubuziranenge, kandi igihe babonye insinga zangiritse batagomba kubyihererana, ahubwo bagahamagara inzobere mu by’amashanyarazi zikabikemura neza. Nyakwigendera we yari yarabonye insinga zashishutse, azizirika akoresheje ishashi, birangira bimushegeshe,”

Umurambo wa Manirema Fabie, w’imyaka 34, wajyanwe iwabo mu Murenge wa Mumuri aho azashyingurwa. Asize umugore n’abanababiri

Previous Post

Abanyeshuri 25 bo mu ishuri rya Green Hills batawe muri yombi bakekwaho gutwika ibiro by’umuyobozi wabo

Next Post

Nyamasheke: Umugabo wimyaka 62 akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 12

Next Post
Nyamasheke: Umugabo wimyaka 62 akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 12

Nyamasheke: Umugabo wimyaka 62 akurikiranyweho gusambanya umwana w'imyaka 12

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved