Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yasabye Abanyarwanda kwigirira icyizere no gukora ibishoboka byose bifashishije ubushobozi bafite, avuga ko nta muntu wo hanze ukwiye kubateganyiriza uko babaho.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu, ubwo yakiraga indahiro z’Abasenateri batandatu bashya barahiriye inshingano nshya muri Sena. Muri bo, bane bashyizweho na Perezida Kagame ku itariki ya 21 Ukwakira 2025, naho babiri bashyirwaho n’Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda ku ya 14 Ukwakira 2025.
Abarahiye ni Prof. Dusingizemungu Jean Pierre, Uwizeyimana Evode, Dr. Valentine Uwamariya, Alfred Gasana, Dr. Frank Habineza na Nkubana Alphonse.
Mu butumwa bwe, Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda ko bafite uburenganzira bwo kubaho uko babyifuza, atari ibyo guhabwa amabwiriza n’abandi.
Yagize ati: “Rwose ubu ndabivuga, nta muntu dusaba kuduha uburenganzira bwo kubaho, ntawe dukwiriye gusaba uburenganzira bwo kubaho uko dukwiye kuba turiho. Abo bantu bakora ibyo ni biremwa nkatwe. Nta kiremwa kibereyeho kurema abandi bantu cyangwa kubabaza uko babayeho. Iyo ni yo politiki yacu y’u Rwanda, abatabyumva ibyo bibazo byanyu na byo tuzahangana nabyo.”
Umukuru w’Igihugu yabibukije ko inshingano zabo zigomba guhuza n’ibyo abaturage bakeneye, cyane cyane mu gufata ibyemezo bifasha mu mibereho yabo ya buri munsi.
Ati: “Guhuza intego z’Igihugu z’igihe kirekire n’ubuzima bwa buri munsi bw’Abanyarwanda ni ugukora ku buryo ibyemezo bifatwa bijyana n’ibyo Abanyarwanda bakeneye kandi bigatanga ibisubizo ku bibazo bafite.”
Perezida Kagame yakomeje ashimangira ko nubwo ubushobozi bw’Igihugu bugaragaza imbibi, bukwiye gukoreshwa neza kugira ngo bugirire Abanyarwanda benshi akamaro.
Ati: “Ubundi ibyo Abanyarwanda bifuza ni byinshi cyane, birenze n’amikoro yacu. Ariko ni byo bitwibutsa ko no mu mikoro mike tugomba kuyakoresha neza kugira ngo agere ku byo dushobora, bishingiye kuri ibyo bike dufite.”
Yanibukije Abasenateri ko bagomba gukora ibikorwa bifatika kandi bigakorwa ku gihe.
Ati: “ Abasenateri bagomba gutanga umurongo w’ibyihutirwa, bakanagenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo byemezo, kandi bakanaharanira ko bikorwa ku gihe gikwiriye.”
Perezida Kagame yanagarutse ku buryo ibikorwa bigomba kujya biva mu nyandiko bikajya mu bikorwa bifatika.
Ati: “Politiki yacu kenshi iba yanditse neza mu mpapuro, ariko icyo dukeneye ni uko ibyo byiza byanditswe bishyirwa mu bikorwa, ntibihere mu nyandiko gusa.”
Yasoje yifuriza abasenateri bashya imirimo myiza, abasaba kuzuza inshingano zabo neza no gukorera inyungu z’Abanyarwanda bose.




