Bamwe mu batuye mu isantere izwi nko Kumatafari, iherereye mu Murenge wa Gahengeri mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko hari ikigage cyihariye bise “Mapiki”, kivugwaho gutanga imbaraga zidasanzwe ndetse n’akanyamuneza ku bakinywa.
Abatuye muri ako gace, ndetse n’abahasohokera, bavuga ko iki kigage cyabaye icyamamare ku buryo hari abagitangaho ubuhamya bavuga ko kibagwa neza ku buryo bamwe bagifata nk’ifunguro rya buri munsi.
Umwe mu banywi b’iki kigage yagize ati:
“Abantu bakunda ibinyobwa bitandukanye, hari unywa byeri, hari unywa icyuma, hari unywa gubwa neza. Ariko Mapiki cyo ni ikigage cya Kinyarwanda kidasanzwe, ntikivangiye. Ukinywa nta ngaruka kimugiraho, nk’uko umubyeyi anywa igikoma akagira imbaraga.”
Undi nawe yungamo ati:
“Iyo nkinyweye numva mfite imbaraga, ngafata isuka nkajya kwiterera imbuto.”
Hari n’undi wasanganywe akanyamuneza kagaragara, avuga ati:
“Iyo maze kubumba inkarakara nka 20, mpita nifatira akagace ka litiro, nkabona imbaraga zo gukomeza gukora. Jye sinywa igikoma cyangwa icyayi, Mapiki ni cyo kitugwa neza.”
Abatuye muri iyi santere bavuga ko umuntu utanywa iki kigage bamubona nk’“umunebwe”, kuko ngo gitanga imbaraga mu kazi no mu buzima bwa buri munsi. Bavuga ko litiro imwe igura amafaranga 500 Frw, bityo kikaba ikinyobwa cyoroheye buri wese.
Nubwo bimeze bityo, inzego z’ubuyobozi z’aka karere ntizabashije kugira icyo zitangariza itangazamakuru ubwo ryageragezaga kuzivugisha kuri iyi ngingo.
Gusa inzego zishinzwe ubuziranenge zisaba abaturage kwitwararika mu byo banywa, kuko hari ibinyobwa biba bitujuje ubuziranenge bigira ingaruka ku buzima.
Umuyobozi mukuru w’Ikigo gitsura ubuziranenge mu Rwanda (RSB), Murenzi Raymond, yagize ati:
“Twashyizeho ikirango cy’ubuziranenge kirinzwe mu buryo bw’ikoranabuhanga, ku buryo nta muntu wagihimba. Ibi bizafasha abaguzi kumenya ibicuruzwa byujuje ubuziranenge, kandi bigateza imbere inganda zicuruza ibifite umwimerere.”
Nubwo bimwe mu binyobwa nk’iki kigage cya Mapiki bikunzwe cyane, inzego z’ubuzima n’iz’ubuziranenge zisaba abanyarwanda gukomeza gushishoza no kugenzura ibyo banywa, kugira ngo birinde ingaruka zishobora kuva ku binyobwa bitujuje ubuziranenge.




