Mu kagari ka Nyamabuye, umurenge wa Kagogo mu karere ka Burera, haravugwa urupfu rw’umusore witwa Nizeyimana, w’imyaka 20, wakubiswe n’abaturage bikamuviramo gupfa.
Amakuru avuga ko uyu musore yakubiswe nyuma yo gukekwaho ubujura, aho bivugwa ko yaba yari yibye ibikoresho byo mu nzu.
Bamwe mu baturage babonye uko byagenze bavuze ko basanze uyu musore yakubiswe bikomeye, ndetse afite ibikomere bikomeye ku mutwe no ku birenge.
Umwe muri bo yagize ati:
“Batemye mu mutwe, barangije babonye atarapfa vuba, bazana peterori bamusuka mu matwi.”
Undi muturage nawe yagize ati: “Twaje dusanga umwana aryamye hasi, bamukubise bikomeye ku mutwe n’ahandi, ari kuva amaraso menshi.”
Abaturage bavuga ko uyu musore yakubiswe nyuma yo gukekwaho kwiba radio y’umuturage witwa Pierre, akaba yari yayihishe.
Umwe mu baturage yagize ati:
“Bamushinje kwiba ibyuma by’umusaza witwa Pierre. Amakuru avuga ko bamufashe bamusangana na radio yavanye aho yari yayihishe.”
Abagize umuryango wa nyakwigendera Nizeyimana bavuga ko ibyo bamukoreye ari ubugome bukabije, kuko iyaba yari yibye, bari kuza bakishyuza ibyibwe aho kumukubita kugeza apfuye.
Umwe mu bo mu muryango we yagize ati:
“Icyo nifuza ni uko abantu bishe umwana wanjye babiryozwa. Iyo bamufata bakamuzana ibyo yibye nari kubyishyura, ariko ikimbabaje ni uko kugeza ubu nta kintu na kimwe bamufatanye.”
Nsengimana Aloys, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagogo, yemeje aya makuru, avuga ko koko Nizeyimana yakubiswe n’abaturage agapfa, ariko ashimangira ko abacyekwaho kugira uruhare mu rupfu rwe bamaze gutabwa muri yombi.
Yagize ati:
“Nizeyimana yafashwe akekwaho kwiba, ariko abaturage baramukubita arapfa. Abacyekwaho kugira uruhare muri urwo rupfu bose bamaze gufatwa.”
Abaturage bo muri ako gace bavuga ko mu kagari ka Nyamabuye hakigaragara ikibazo cy’ubujura bukabije, ariko ubuyobozi buributsa abaturage ko kwihanira bitemewe, kandi ko ibyaha bikwiye gusuzumwa n’inzego zibishinzwe.




