• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Nyagatare: Umugore wari utwite hafi kubyara yakubiswe ifuni n’umugabo we ahita apfa

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
October 22, 2025
in Amakuru
0
Nyagatare: Umugore wari utwite hafi kubyara yakubiswe ifuni n’umugabo we ahita apfa
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Katabagemu, haravugwa urupfu rwa Ayinkamiye Solange, w’imyaka 28 y’amavuko, wishwe n’umugabo we witwa Uwanyagasani Simon, uzwi ku izina rya Gisiga amukubise ifuni.

Uyu mugore yari atwite inda y’imvutsi, akaba yashizemo umwuka mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, makuru aturuka mu baturage avuga ko urupfu rwa Ayinkamiye rwamenyekanye ubwo abaturanyi bumvaga inkuru ivuga ko umugabo we yamwishe akoresheje ifuni.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Umwe mu baturage yagize ati:

“Nageze aho byabereye nsanga abayobozi bamaze kumujyana. Amakuru twumvise ni uko bari bafitanye amakimbirane, kandi n’ubuyobozi bwigeze kubivangamo ariko ntibyatanga umusaruro.”

Undi muturage nawe yagize ati:

“Twabimenye ahagana saa sita z’ijoro. Tuhageze dusanga umudamu aryamye yubamye, bamwishe bamukubise ifuni.”

Abaturage bavuga ko uyu muryango wari usanzwe ubanye mu makimbirane, bityo basaba inzego bireba kugira icyo zikora hakiri kare mu gihe habayeho ibibazo mu ngo.

Umuturage ati :“Ibi ni ibintu bikwiriye gucika. Inzego zibishinzwe zigomba kwegera imiryango ifitanye ibibazo kugira ngo bifatirwe ingamba, aho kugira ngo bigere ku rwego rwo kwicana.  bibaye ngombwa, babatandukana aho kugira ngo bicane,”

Umuyobozi w’Umudugudu wa Gikandura, Rubugomba Enock, yemeje ko amakimbirane muri urwo rugo yari azwi ariko ngo iyo babageragaho, bombi bavugaga ko bamaze kwiyunga.

Yagize ati:“Bagiranaga amakimbirane, ariko twajya kubunga bakavuga ko bihuje. Iyo umuntu akubwiye ko bihuje, ntacyo uba ushobora gukora,”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Katabagemu, Karengera Alex, nawe yemeje ayo makuru, asaba abaturage kwirinda amakimbirane mu miryango ndetse n’ubusinzi, butuma bamwe bafata imyanzuro mibi.

Ati: “Amakuru twayamenye turahagera kandi turakurikiranira hafi. Turasaba abaturage ibintu bitatu: kumenya amakuru bakayamenyesha ubuyobozi kare kugira ngo tubashe gufata ingamba, kwirinda amakimbirane, ndetse no kwirinda ubusinzi. Abacuruza inzoga nabo bakamenya amasaha yo gucuruza,”

Nyakwigendera Ayinkamiye Solange asize abana babiri, ndetse n’uruhinja yari atwite. Umurambo we n’uwo yari atwite bashyinguwe kuri uyu wa Mbere, nyuma yo kuvanwa ku bitaro bya Nyagatare.

Previous Post

Imodoka itwara abantu mu buryo bwa rusange yakoze impanuka abarenga 46 bahasiga ubuzima

Next Post

Bugesera: Umugabo wari uherutse kwica umugorewe amukubise ishoka yakatiwe urumukwiye

Next Post
Bugesera: Umugabo wari uherutse kwica umugorewe amukubise ishoka yakatiwe urumukwiye

Bugesera: Umugabo wari uherutse kwica umugorewe amukubise ishoka yakatiwe urumukwiye

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved