Polisi y’u Rwanda irasaba abaturage bose bacuruza cyangwa banyoye ibinyobwa byagaragajwe ko bidafite ubuziranenge, by’umwihariko umutobe uzwi nka Salama ukorwa n’uruganda Joyland Company Ltd, kubimena ako kanya no kujya kwisuzumisha kwa muganga kugira ngo barebe niba nta ngaruka byabasigiye ku buzima.
Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, ubwo herekanwaga ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 106 Frw byafashwe mu gikorwa cyiswe Operation Usalama, cyari kigamije gufata ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge, ibitemewe n’ibyinjijwe mu gihugu mu buryo bwa magendu.
Mu byafashwe harimo ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye birimo umutobe Salama n’ikinyobwa Intwali cyengwa n’uruganda Sky Brewery Ltd. Polisi n’izindi nzego zafashe kandi abantu 72 barimo ba rwiyemezamirimo n’abakozi b’aya masosiyete akekwaho gukora ibyo binyobwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
ACP Rutikanga yavuze ko benshi mu bashinze izi nganda nta bumenyi bafite mu bijyanye n’imirire cyangwa umutekano w’ibiribwa (food safety na nutrition), bityo ibikorwa byabo bikaba byangiza ubuzima bw’abaturage aho kubuteza imbere.
ACP Rutikanga ati:“Aba bantu ntibazi ibyo bakora. Ni abantu baje gushaka inyungu ariko bica abantu buhoro buhoro kuko ibyo bakora bitujuje ubuziranenge,”
Yongeyeho ko ibinyobwa nk’ibi bishobora gutera indwara zikomeye, ndetse n’ababinyoye bagahura n’ingaruka zirimo ubusinzi buturuka ku biyobyabwenge ,bikaba intandaro y’umutekano muke.
ACP Rutikanga yasabye abacuruza umutobe Salama cyangwa ibinyobwa byose byakozwe na Sky Brewery Ltd kubimena ako kanya, anaburira ko uzafatwa akibicuruza azafatwa nk’umufatanyacyaha.
Yahize ati: “Niba ugurisha cyangwa unywa ibinyobwa by’izi nganda, bifate ubimene. Niba warabinyoye, jya kwisuzumisha. Uwo tuzabisangana nyuma y’iyi nama azafatwa nk’ufatanyije n’ababikora,”
Yavuze kandi ko gufungwa kw’izi nganda bigomba guhita bikurikirwa no gukura ibicuruzwa byazo ku isoko mu buryo bwihuse.
Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko igenzura ryakozwe ryagaragaje umwanda ukabije n’imikorere idafite ubuziranenge mu ruganda rukora umutobe wa Salama, ndetse ko uru ruganda rwarenze ku burenganzira rwari rwahawe, rukiyongera gukora ibikoresho byo mu gikoni bizwi nka Stiruwaya.
Uru ruganda rwanditse mu mazina ya Murekatete Rebecca, ariko imicungire y’imirimo ya buri munsi yari iyobowe n’umugabo we Karangwa Thomas, bombi ubu bakaba bafashwe n’inzego z’ubutabera.
“Nubwo uruganda rwanditse ku mugore we, ni Karangwa wakurikiranaga byose: guhemba, kugura, kugurisha no gucunga abakozi,”
Mu bicuruzwa byafashwe, ibifite agaciro ka miliyoni 104 Frw byahise byangizwa, mu gihe ababifatiwemo bacibwa amande angana na miliyoni 107 Frw.
Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zishinzwe kugenzura ubuziranenge zatangaje ko zizakomeza ibikorwa byo guhagarika no guhana ababeshya abaturage babaha ibiribwa n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, kugira ngo ubuzima bw’Abanyarwanda bukomeze kurindwa.





