• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

RIB yataye muri yombi umuvugabutumwa wiyitaga umuhanuzi agashuka abaturage ngo bamuhe utwabo

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
October 21, 2025
in Amakuru
0
RIB yataye muri yombi umuvugabutumwa wiyitaga umuhanuzi agashuka abaturage ngo bamuhe utwabo
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Bucyanayandi Emmanuel, wiyitaga umuvugabutumwa, ukurikiranyweho ibikorwa byo gushuka abaturage abatera ubwoba yitwaje ubuhanuzi kugira ngo bamuhe amafaranga ababeshya ko bazirinda ibyago by’urupfu, indwara, cyangwa ngo baronke imigisha y’uko bazakubirwa inshuro eshanu ibyo batanze.

Ifatwa rye ryemejwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 21 Ukwakira 2025, mu itangazo ryasohotse ku mbuga z’uru rwego.

Related posts

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

March 17, 2026
Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

March 17, 2026

RIB yatangaje iti:

“Ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda, RIB yafashe Bucyanayandi Emmanuel wiyitaga umuvugabutumwa, wagaragaye ku mbuga nkoranyambaga atera abantu ubwoba yitwaje ubuhanuzi, akabasaba gutanga amafaranga kugira ngo batagira ibyago by’urupfu, indwara, cyangwa ngo bakubirwe inshuro eshanu ibyo batanze nk’ituro.”

Uwo mugabo, wagaragaye mu mashusho asaba abaturage amafaranga abizeza ibitangaza, afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo dosiye ye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB na Polisi y’u Rwanda basabye abaturage kudaha agaciro inyigisho zishingiye ku kureshya no kwambura abaturage amafaranga zinyuzwa mu izina ry’iyobokamana. Basabye abantu kwirinda gushukwa n’abiyitirira Imana bagamije inyungu zabo bwite, ahubwo bagaharanira gukora no kwiteza imbere mu buryo bwemewe n’amategeko.

Izi nzego kandi zihanangirije abantu bose bijandika mu bikorwa byo kwiyitirira ubuhanuzi bagamije kurya utw’abandi, zibibutsa ko amategeko atazabihanganira.

Previous Post

Gatsibo:Umuturage yakubiswe inkoni kugeza apfuye

Next Post

Niba warazinyweye jya Kwa muganga n’uzicuraza azimene – Ubutumwa bwa Polisi ku bantu banywaga Umutobe wa Salama

Next Post
Niba warazinyweye jya Kwa muganga n’uzicuraza azimene – Ubutumwa bwa Polisi ku bantu banywaga Umutobe wa Salama

Niba warazinyweye jya Kwa muganga n'uzicuraza azimene - Ubutumwa bwa Polisi ku bantu banywaga Umutobe wa Salama

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved