Mu Karere ka Huye, mu isantere ya Tumba, abaturage batunguwe no kubona moto yari iparitse nta muntu uyirimo ifatwa n’inkongi igashya igakongoka burundu, bamwe bakeka ko byaba bifitanye isano n’imbaraga z’amadayimoni.
Abaturage bari bahibereye bavuze ko batigeze babona umuntu uyitwika cyangwa se impamvu yagaragaye yateye iyo nkongi. Umwe muri bo yagize ati:
“Ni ubwa mbere mbibonye hano i Tumba. Ibyo nigeze kubibona ahandi ni mu Irango, abantu bose bavuga ko ari amadayimoni.”
Undi muturage yongeyeho ati:
“Mu Irango nabwo habaye ibintu nk’ibi. Umumotari yari yicaye ku moto ye itangira gusohora umwotsi kuri buje ashyiraho amacandwe irazima, ariko hashize akanya moto irongera irashya Na hano byagenze bityo, twabonye moto yaka dutangira guhunga.”
Uwatwaraga iyi moto yabwiye itangazamakuru ko yari ifite ubwishingizi kandi nta kibazo iyi moto yari ifite.
Yagize ati:
“Moto yanjye nta kibazo na kimwe yari ifite. Naje gutungurwa no kubona itangiye gusohora umwotsi no kwaka umuriro. Nakekaga ko byatewe n’igishashi cy’umuriro cyaba cyaturutse muri buje, ariko sinzi neza icyateye inkongi.”
Abaturage bemeza ko iyi moto yaturitse igakomeretsa abantu bari hafi yayo, ariko bakemeza ko umumotari nyirayo nta ruhare yabigizemo.
Itangazamakuru ryagerageje kuvugisha Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo kugira ngo agire icyo avuga kuri iyi nkongi, ariko ntibyabashije gukunda. Gusa bamwe mu baturage baracyahamya ko ibyabaye “bishobora kuba bifitanye isano n’imbaraga z’amadayimoni,” mu gihe abandi babifata nk’impanuka isanzwe.




