Mu Mudugudu wa Gasenga, Akagari ka Bushobora, Umurenge wa Remera mu Karere ka Gatsibo, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Ukwakira 2025, haramutse humvikana inkuru y’urupfu rwa Nsekanabo Jean Marie Vianney, w’imyaka 38 y’amavuko, bikekwa ko yishwe akubiswe inkoni nyuma yo gushinjwa ubujura.
Abaturage bo muri ako gace bavuga ko nyakwigendera yaba yakubiswe n’abantu bamukekagaho kwiba inka, nubwo ngo nta gihamya cy’uko koko yari yibye iyo nka.
Umwe mu baturage yagize ati:
“Namenye ko yapfuye ubwo nari mu kazi numva amakuru avuga ko hari umuntu bibye inka bagiye kuyishakisha, bahura na Nsekanabo mu nzira bamufata bamushinja ubujura. Ngo yashatse kwirwanaho kuko yari umusore w’igihagararo, baramukubita bikabije kugeza ubwo apfuye.”
Undi muturanyi we nawe yagize ati:
“Twari duturanye muri uyu mudugudu. Twumvise amakuru avuga ko bamufashe. Twatekerezaga ko ari umujura, ariko ntitwari tuzi neza icyatumye bamufata. Nyuma twamenye ko bamujyanye ku Kagali, ariko ngo yari ameze nabi cyane. Nyuma y’amasaha make twumvise ko yapfuye. Iby’ubujura byo sinari mbizi, numvise nyuma ko bamushinje kuba yarafatanywe inka y’abandi.”
Undi muturage yavuze ko yamenye ayo makuru ubwo yari ari mu mirimo yo mu rugo:
“Nari ndi gukubura numva abantu banyuze ku irembo bavuga ko Nsekanabo yafashwe. Nagiye kureba aho byabereye, ngeze mu Mudugudu wa Rwagitima nsanga bavuga ko bamukubise cyane. Nabajije aho ari, bambwira ko bamwambukije igishanga. Nahuye na nyina ari kumwe n’undi mukecuru, bambaza amakuru y’umwana wabo. Nababwiye ko numvise bavuga ko bamufatiye igikomo, ariko abo bari kumwe barirutse.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Madamu Urujeni Consolee, yemeje aya makuru, anatanga ubutumwa bugenewe abaturage.
Yagize ati:
“Ni byo koko twamenye amakuru ko hari umuturage wakubiswe bikamuviramo urupfu. Ubutumwa duha abaturage ni uko bitemewe na gato kwihanira. Iyo umuntu agukoreye icyaha, ntabwo ari wowe umucira urubanza. Tugira umukozi wa RIB ukorera hano mu Murenge wacu, kandi natwe abayobozi dukorana inama kenshi n’abaturage, tubibutsa ko igihe habaye ikibazo nk’iki bagomba kugishyikiriza inzego zibishinzwe aho kwihanira.”
Madamu Urujeni yashimangiye ko abaturage bakwiye gukomeza kugira uruhare mu kubungabunga umutekano ariko bagakurikiza amategeko.




