Valens, utuye mu Kagari ka Mwendo, Umurenge wa Mukura mu Karere ka Rutsiro, aratakambira ubuyobozi nyuma y’aho imbwa z’agasozi, zikekwa ko zaturutse muri Pariki y’Igihugu ya Gishwati-Mukura (igice cya Mukura), zimuririye intama ebyiri yari yariteganyirije mu iterambere rye.
Uyu muturage yavuze ko yari yaziritse intama hafi y’aho atuye, yagiye kuzicyura nimugoroba agasangaga zarapfuye. Yemeza ko atari ubwa mbere izi nyamaswa zishe amatungo y’abaturage, kandi ko bikekwa ko ari izo mbwa z’agasozi zo muri pariki.
Ati: “Nari nazi ziritse hafi ya Pariki, ariko nimugoroba nsanga zapfuye. Nkeka ko izi mbwa ziva muri pariki kuko atari ubwa mbere zituririye amatungo .”
Valens yasabye ubuyobozi bw’Umurenge kumurwanaho no kumushumbusha kuko intama zose yari yarazikoresheje mu rugendo rwo kwiteza imbere no gufasha umuryango we.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, Ndayambaje Emmanuel, yavuze ko na we akeka ko ari imbwa z’agasozi zakoze ibi, kuko ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko muri Pariki ya Gishwati-Mukura nta nyamaswa z’inkazi zindi zirimo.
Ati: “Turakeka ko ari imbwa z’inyagasozi zivuye muri pariki zaje kurya amatungo y’abaturage. Si ubwa mbere zagaragaye muri ubwo buryo.”
Yongeyeho ko ku bufatanye n’Urwego rw’Iterambere mu Rwanda (RDB), izo mbwa zizafatwa mu gihe zimenyekanye, kuko zitemerewe kuba muri Pariki y’Igihugu. Yakanguriye abaturage gukurikirana amatungo yabo, kwirinda kuyazirika ku gasozi gusa, ahubwo bakayororera mu biraro kugirango barusheho kuyabungabunga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa yavuze kandi ko Valens azafashwa kubona irindi tungo binyuze muri gahunda ziteganyirijwe abaturage batishoboye. Yashimangiye ko igihe abaturage babonye izi mbwa zigaragara cyane mu mvura cyangwa mu ijoro, bagomba guhita batanga amakuru kugira ngo zifatwe mbere y’uko zangiza amatungo cyangwa ngo zishobore gutera abandi akaga, harimo n’abantu.
Yasabye kandi abafite imbwa kwitwararika no kutazirekura, kuko na zo zishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu n’amatungo.

Isoko:Imvahonshya




