Raila Odinga, wabaye Minisitiri w’Intebe wa Kenya, yashyinguwe kuri uyu wa 19 Ukwakira 2025 mu gace ka Bondo, Siaya, aho yavukiye, nyuma yo kwitaba Imana azize guhagarara k’umutima ku wa 15 Ukwakira 2025 mu Buhinde aho yitabye imana afite imyaka 80 y’amavuko
Umuhango wo kumushyingura wabaye mu buryo bw’icyubahiro, wuzuyemo imigenzo gakondo y’iwabo ndetse n’ibikorwa bya gisirikare byari bigamije kumuha icyubahiro nk’umwe mu banyapolitiki bakomeye Kenya yagize. Yashyinguwe hafi y’imva ya se, Jaramogi Oginga Odinga, wabaye Visi Perezida wa mbere wa Kenya, witabye Imana mu 1994.
Abayobozi bakuru barimo Perezida wa Kenya, William Ruto, n’abandi bo mu nzego za leta bitabiriye uwo muhango, wari urinzwe bikomeye n’inzego z’umutekano. Abanya-Kenya ibihumbi n’ibihumbi bari bateraniye aho bashyinguraga Odinga, bamwe mu marira n’agahinda kenshi, bavuga ko batakaje umunyapolitiki wababereye ijwi mu guharanira uburenganzira bw’abaturage n’impinduka mu miyoborere y’igihugu.
Mbere y’uyu muhango, habaye ibirori byo kumuha icyubahiro no kumusezeraho byabereye kuri Nyayo Stadium ku wa 17 Ukwakira 2025. Ariko ibi birori byaranzwe n’imvururu hagati y’abaturage n’abashinzwe umutekano, byahitanye abantu babiri, abandi barenga 160 barakomereka, harimo 34 bakomeretse bikomeye.
Raila Odinga yabaye Minisitiri w’Intebe hagati ya 2008 na 2013, mu gihe cya guverinoma y’ubumwe yagiyeho nyuma y’amatora yari yateje imvururu zikomeye mu gihugu. Nubwo yagerageje kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu inshuro nyinshi gusa ntiyabigeraho, yagumanye izina nk’umunyapolitiki w’intwari, udacogora mu guharanira demokarasi, ubutabera n’impinduka mu miyoborere.
Leta ya Kenya yemeye kwishyura amafaranga yose yakoreshejwe mu bikorwa byo kumushyingura, ahi byatwaye agera kuri miliyoni 4,5 z’amashilingi ya Kenya, angana n’asaga miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda.
Raila Odinga yasize umurage ukomeye muri politiki ya Kenya n’Afurika muri rusange. Yamenyekanye nk’umunyapolitiki w’intwari utigeze acika intege mu rugamba rwo guharanira uburenganzira bwa muntu n’ubuyobozi bushingiye ku butabera.
Mu myaka irenga 40 yamaze muri politiki, Odinga yabaye umuvugizi w’abaturage batishimira akarengane, aharanira ihinduka ry’imiyoborere no gushyira imbere amahoro n’ubwiyunge bw’igihugu. Yagize uruhare rukomeye mu biganiro byarangiye habaye guverinoma y’ubumwe mu 2008, bigamije kugarura ituze nyuma y’amatora yari yateje imvururu.
Abamuzi bavuga ko yari umuntu wicisha bugufi kandi ufite urukundo rwinshi rw’igihugu cye. Yashimwaga cyane kubera ubushobozi bwe bwo guhuza impande zitavuga rumwe no gushyira imbere inyungu z’igihugu kurusha inyungu ze bwite.
Urupfu rwe rwafashwe nk’igihombo gikomeye kuri Kenya no ku banyapolitiki bo ku mugabane wa Afurika, kuko Odinga yari umwe mu barwanira impinduka no guteza imbere demokarasi ku rwego rw’akarere.
Umurage we w’ubutwari, ubunyangamugayo n’urukundo rw’igihugu uzakomeza kuba isomo rikomeye ku bayobozi n’abanya politiki b’ejo hazaza.





