Umuhanzikazi w’icyamamare muri Nigeria, Tiwa Savage, yongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gutangaza ko yifuza gushaka umugabo, ndetse atatinya kuba umugore wa kabiri.
Uyu muhanzi w’imyaka 45, uzwi mu ndirimbo nka Somebody’s Son na Eminado, yavuze ko amaze kugera ku rwego rwiza mu buzima bwe bw’imari, ariko akibura urukundo nyakuri.
Ati: “Ngeze mu myaka 45 kandi ndumva nshaka kurongorwa. N’iyo naba umugore wa kabiri ku mugabo utifite cyane, byaba bihagije.”
Tiwa Savage yasobanuye ko yigeze gutekereza kuba “sugar mummy”, ariko ngo yumvise bitamushimisha kuko icyo akeneye atari amafaranga cyangwa kwishimisha, ahubwo ari urukundo rw’umugabo umwubaha kandi umufata neza.
Yongeyeho ati: “Nari narigeze gutekereza kuba sugar mummy, ariko si ikintu nshaka. Icyo nshaka ni urukundo nyakuri, kandi sinzi niba nzongera guhura n’umugabo unkunda by’ukuri.”
Ibi byatangije impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga. Bamwe bamushimye nk’umugore uhamye mu bitekerezo udatinya kugaragaza amarangamutima ye, mu gihe abandi bamunenze bavuga ko amagambo ye asa n’ayasuzugura agaciro k’umugore.
Abenshi bavuze ko ibyo yavuze byerekana ko kwamamara n’ubutunzi atari byo bitanga ibyishimo cyangwa gukundwa by’ukuri.
Tiwa Savage yatandukanye n’uwahoze ari umugabo we Tee Billz mu 2016, bapfuye ibibazo byerekeye kutizerana no kutumvikana ku kazi, dore ko uyu mugabo ari we wari ushinzwe kumwunganira mu bijyanye n’umuziki.
Uyu muhanzikazi ni umwe mu bagore bagejeje injyana ya Afrobeat ku rwego mpuzamahanga, binyuze mu bufatanye n’abahanzi bakomeye nka Beyoncé, Brandy, n’abandi.





