Mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Gacurabwenge, Akagari ka Gahinga, Umudugudu wa Kagarama, haravugwa inkuru itangaje y’umusore ukekwaho gusambanya ihene.
Uyu musore witwa Ndababonye, ufite imyaka iri hagati ya 18 na 20, bivugwa ko yafashwe akora ayo mahano, ndetse yemera ko atari inshuro ya mbere abikoze.
Abaturage bavuga ko ubwo bari mu bikorwa byo kubaka, babonye abantu bashoreye umusore bamubaza icyabaye, bababwira ko yafashwe asambanya ihene. Umuturage umwe yagize ati:
“Twari turi ku muhanda twubaka, tubona bashoreye uwo musore. Tubabajije icyo yakoze, batubwira ko yafashwe asambanya ihene. Twabajije nyir’iyo hene atubwira ko koko hari ibimenyetso bigaragaza ko yasambanyijwe, kuko ku gice cy’amabuno hagaragara amasohoro ndetse hanatukuye.”
Uyu muturage akomeza avuga ko atahamya neza niba koko ibyo yabonye ari byo by’ukuri cyangwa niba hari abandi babigizemo uruhare, ariko ngo abagiye gufata uwo musore nibo bavuze uko byagenze.
Nyuma yo gufatwa, Ndababonye yajyanywe imbere y’inzego z’ibanze zirimo umudugudu n’Akagali, ngo hamenyekane uko iki kibazo cyakemurwa.
Amakuru avuga ko bashobora kuba bari kuganira ku buryo bakemura iki kibazo, harimo no kumubabarira cyangwa kumushyikiriza inzego z’umutekano.
Undi muturage yagize ati:
“Nyir’ihene ubwe yambwiye ko atari ubwa mbere abikoze. Yambwiye ko ari inshuro ya kabiri. Nahise mubwira ko uwo musore afite ikibazo mu mutwe, ko byaba byiza ababyeyi be bamujyanye kwa muganga.”
Abaturage benshi bemeza ko ibyo uyu musore yakoze ari amahabo, bakavuga ko yari akwiye gushaka abakobwa aho kujya kwishora mu bikorwa nk’ibyo.
“Hari abakobwa benshi bavuga ko babuze abagabo, ariko we arashaka ihene! Ni ubusazi. Byerekana ko afite ikibazo mu mutwe,” umwe mu baturage yagize atyo, abandi bakomeza kumuseka bavuga ko adashobora no gutereta abakobwa.
Umuyobozi w’Umudugudu wa Kagarama, Assouman Ngayaberura, yavuze ko ayo makuru atari yayamenya kubera ko yari yagiye kwa muganga kurwaza umwana.
Ati “Nta makuru nari mfite kuko nari nagiye kwa muganga njyanye umwana,”
Ku ruhande rw’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko aya makuru atari yakayamenya, ariko ko agiye kuyakurikirana kugira ngo hamenyekane ukuri.
Ati“Ayo makuru ntabwo nari nayamenya, ariko tugiye kuyakurikirana. Niturangiza kubimenya neza, tuzatanga ibisobanuro.
Inzego z’ubuyobozi ntizagaragaraye ahabereye iby’ayo makuru ubwo itangazamakuru ryageraga aho byabereye, ariko abaturage bamwe bagaragaje impungenge ko uwo musore ashobora no guhungabanya abandi bana mu gihe yaba atitaweho n’inzego zibishinzwe.
Iki si cyo gihe cya mbere inkuru nk’iyi yumvikanye mu Karere ka Kamonyi, kuko n’ahandi mu gihugu hakunze kugaragara abantu bakora ibikorwa nk’ibi by’ubusambanyi ku matungo, bikitwa imyitwarire idasanzwe, ndetse bagahanwa n’amategeko.




