Inzego z’umutekano hamwe n’iz’ibanze zatangiye ibikorwa byo gushakisha umusore wo mu Murenge wa Munyiginya, Akarere ka Rwamagana, ukurikiranyweho icyaha cyo kwica umukobwa bakundanaga, amuteye icyuma ubwo bari baryamanye mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 17 Ukwakira 2025.
Uwo musore, witwa Bizumuremyi Faustin, uzwi ku izina rya Kidumu kandi uri mu myaka 30, arakekwaho kuba ari we wishe Emelyne, umukobwa w’imyaka 18, mu Mudugudu wa Kabasha, Akagari ka Nyarubuye, aho bombi bari baraye.
Abaturanyi bavuga ko mu masaha ya saa cyenda z’igicuku bumvise induru zivuye aho uwo musore yari acumbitse, bahita bihutira kuhagera bari kumwe n’irondo. Bagezeyo basanga umukobwa yakomeretse bikomeye atewe icyuma, mu gihe ukekwaho icyaha yahise atoroka.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwemeje iby’ayo makuru, buvuga ko ubwo irondo ryageraga aho byabereye, basanze icyuma kiremereye kiri ku buriri cyanduye amaraso, uwagikoresheje yamaze guhunga.
Nyakwigendera yahise ajyanwa n’imbangukiragutabara ku Bitaro bya Rwamagana, ariko nubwo abaganga bagize icyo bakora ngo bamurokore, yahise ahasiga ubuzima.
Kugeza ubu inzego z’umutekano ziracyashakisha Bizumuremyi Faustin, mu gihe impamvu zatumye akora ubwo bwicanyi zikiri gukorwaho iperereza. Umukobwa wishwe yahise ashyingurwa mu cyubahiro, mu gihe abaturage b’aho byabereye bagaragarije agahinda n’akababaro batewe n’urupfu rwe.
Isoko:RADIOTV10




