Polisi y’u Rwanda yatangije gahunda nshya yiswe “Turindane, Tugereyo Amahoro”, ikaba ari isura nshya y’ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro. Intego nyamukuru ni ugusaba buri wese kugira uruhare mu kurwanya no kugabanya impanuka zo mu muhanda.
Nk’uko ACP Boniface Rutikanga, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, yabisobanuye, iyi gahunda nshya itandukanye n’iya mbere kuko ishingiye ku bufatanye bwa buri mukoresha w’umuhanda. Yagize ati:
“Turindane, Tugereyo Amahoro isaba buri muntu gukora inshingano ze neza, ariko akanibutsa mugenzi we uko agomba kwitwara mu muhanda. Umutekano wo mu muhanda ni inshingano yacu twese.”
Yavuze ko gahunda ya mbere ya Gerayo Amahoro yari yibanda cyane ku gutanga ubumenyi ku byerekeye amategeko n’amabwiriza y’imihanda, mu gihe iyi nshya ihamagarira abantu bose gufatanya mu bikorwa bifatika byo kurinda ubuzima bwabo n’ubw’abandi.
ACP Rutikanga yasabye abagenzi kudakomeza kureka abashoferi bakora amakosa batavuga, ahubwo bakabibutsa ko ubuzima bwabo buri mu maboko yabo. Ati:
> “Nta mupolisi uba mu modoka, ariko mugenzi wawe ariho. Kubwira shoferi uti ‘turashaka kugera iyo tujya amahoro’ ni ugutanga umusanzu mu kurinda ubuzima bwawe.”
Yanasabye abatega moto kuganira n’abamotari mbere y’urugendo, bakumvikana ku buryo bwo gutwara bwizewe kandi butekanye, kuko ari bo bagomba gufata icyemezo cy’uko batwarwa neza.
Polisi yibukije kandi ko abagenzi bafite uburenganzira bwo gusaba umushoferi kugendera ku muvuduko wagenwe, kuko umutekano ari inshingano rusange.
Imibare igaragaza ko kuva muri Mutarama kugeza Ukuboza 2024 habaye impanuka zisaga 9,000, zahitanye abantu 350. Ariko kandi, ugereranyije n’umwaka wa 2023, impanuka zagabanutseho 10%, abahitanywe na zo bagabanyukaho 50%, naho izikomokaga ku batwara amagare zigabanyukaho 17% — bikerekana ko ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro buri gutanga umusaruro.
Mu myaka itandatu ishize, iyi gahunda imaze guhindura byinshi mu myitwarire y’abakoresha umuhanda, none binyuze muri “Turindane, Tugereyo Amahoro”, Polisi y’u Rwanda irifuza kurushaho kubaka umuco wo kwitwararika no kurinda ubuzima bwa buri wese.





