• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Nyagatare: Umugore yacunze umugabo we aryamye amutwika igitsina

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
October 17, 2025
in Amakuru
0
Nyagatare: Umugore yacunze umugabo we aryamye amutwika igitsina
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Mu mudugudu wa Kumusaraba, akagari ka Gakoma, umurenge wa Mumuli mu karere ka Nyagatare, haramutse humvikanye inkuru ibabaje ku itariki ya 15 Ukwakira 2025, aho umugore yatwitse umugabo we akoresheje amazi ashyushye bari baryamye akomukomeretse bikomeye cyane, cyane cyane ku gitsina n’ibindi bice y’umubiri.

Amakuru avuga ko uyu muryango wari usanzwe ufite amakimbirane ashingiye ku gucana inyuma.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Uwarokotse ubwo bugizi bwa nabi yagize ati:

“Nari mvuye ku irondo saa kenda z’ijoro, ngeze mu rugo ndaryama. Hashize akanya mbona umugore arabyutse aheka umwana, ngirango agiye mu kazi. Nabonye atetse amazi, numva ari ibisanzwe, ndongera ndasinzira. Si ko byagenze, kuko nakangutse numva ankuraho ishuka amenaho amazi ashyushye. Nahise nshya ku gitsina, ku nda no ku maboko. Ntekereza ko yabikoze anshinja ko njya gusambana iyo ngiye mu kazi, kandi atari byo.”

Umwe mu baturanyi yavuze ko bumvise urusaku rwinshi nijoro:

“Twumvise barasakuje turiruka tujya kureba, dusanga umugabo arimo yigaragura avuga ngo ‘umugore aranyishe.’ Twamubajije uko byagenze atubwira ko umugore we amumennyeho amazi ashyushye ubwo yari aryamye, bikamuviramo ibikomere bikomeye.”

Abaturage bo muri ako gace bavuga ko ibyo uwo mugore yakoze ari amahano, kandi basaba ko afatirwa ibihano bikwiye.

Ati: “Ntituba tujya mu ngo, ngo dutwike abo twashakanye. Ibi ni ibikorwa by’urugomo bikwiye guhanwa bikomeye,”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Gakoma, Bwana Ndayisenga Joseph, yemeje iby’ayo makuru mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, asobanura ko inzego zibishinzwe zahise zitabara.

“Uwakozweho icyaha yahise ajyanwa kwa muganga, naho ukekwaho icyaha yajyanwe kuri RIB kugira ngo akurikiranwe. Turasaba abaturage kujya batanga amakuru ku gihe, cyane cyane ajyanye n’amakimbirane yo mu ngo, kugira ngo hafatwe ingamba hakiri kare.”

Iyi nkuru ishimangira ko hakenewe ubukangurambaga bukomeye ku baturage kugira ngo bakemure amakimbirane mu mahoro aho guhitamo gukora amabi cg ubuhemu.

Previous Post

Gatenga: Imodoka ya Toyota yakoze impanuka igwa mu rugo rw’umuturage igwira umwana wari uryamye

Next Post

Polisi y’u Rwanda yazanye Gerayo Amahoro mu isura nshya

Next Post
Polisi y’u Rwanda yazanye Gerayo Amahoro mu isura nshya

Polisi y’u Rwanda yazanye Gerayo Amahoro mu isura nshya

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved