Mu Murenge wa Gatenga, mu Kagari ka Nyanza, habereye impanuka itangaje ubwo imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hilux yavaga gutwara imbaho mu gakiriro ka Gisozi ikora impanuka, ikinjira mu rugo rw’umuturage igasanga umwana aryamye mu buriri.
Ku bw’amahirwe, Imana yakingiye uwo mwana akaboko, asohoka muri iyo mpanuka ari muzima.
Bamwe mu baturage baganiriye n’itangazamakuru bavuze ko iyi mpanuka yatewe n’ubwoba bw’umushoferi, basaba abatwara ibinyabiziga kujya babanza gutuza igihe babonye imodoka yabo ifite ikibazo.
Umwe yagize ati:
“Yari izanye imbaho, ibura feri iraza isanga abantu mu nzu. Ku bw’amahirwe, ntawahasize ubuzima.”
Undi muturanyi yongeyeho ati:
“Barampuruje bavuga ko umuturanyi wanjye yagize ikibazo. Naje niruka, ngeze aho nsanga umwana bamugejeje muri ambulance baramujyanye. Turashima Imana ko bamukuye munsi y’imodoka akiri muzima.”
Umwe mu bapakururaga imbaho nawe yagize ati:
“Umushoferi yari ageze ku gapando imodoka iza gusubira inyuma. Arahagarara areba uko hameze, ubwo arongera asubira mu modoka nanone isubira inyuma yinjira mu gipangu. Nyina w’umwana atangira gusakuza ati ‘imodoka ije mu gipangu cyanjye!’ Tumanuka twihuta dusanga umwana ari munsi y’imodoka, ibintu byamugwiriye Tumukuramo, ku bw’Imana dusanga ari muzima.”
Uwo mwana ndetse n’abandi bari aho bagejejwe ku bitaro kugira ngo bitabweho, ariko amakuru avuga ko nta wakomeretse cyane kandi nta n’uwo yahitanye.
Polisi ikomeje gusaba abatwara ibinyabiziga kwitonda no gutekereza mbere yo gufata icyemezo igihe babonye ibinyabiziga byabo bifite ibibazo, kugira ngo hirindwe impanuka za hato na hato.




