Mu Mudugudu wa Nyakagezi, Akagari ka Gafunzo, Umurenge wa Sake mu Karere ka Ngoma, haraye habereye urupfu rw’agahomamunwa aho umubyeyi witwaga Muhayemungu Speciose, w’imyaka 59, yiciwe aho atuye, akubiswe inkoni mu mutwe n’uwo bikekwa ko bari bafitanye amakimbirane.
Bamwe mu baturage bavuze ko nyakwigendera yari asanzwe afitanye amakimbirane n’uwo bikekwa ko yamwishe.
Umwe mu baturage yagize ati:
“Ejo twari turi guhingana,arataha ajya gusheshya ubugari, avayo nimugoroba arongera ajya kureba imboga zo kurisha ubwo bigari. Imvura yariri kugwa, ari hafi ya saa moya n’igice, anyuraho arampamagara aransuhuza ambwira ko agiye guteka. Nanjye nari ntetse. Hanyuma haza mugenzi wacu duturanye witwa Nyiransengiyumva, arambwira ati ‘sohoka nkubwire. ati ‘Speciose baramwishe.’ Ndamubaza nti ‘ninde umwishe?’ arambwira ati ‘ni umugore witwa Dative.Sinabyemera, ariko ubwo nagezeyo nsanga koko yapfuye. Uwamwishe yahise yiruka.”
Undi muturage, wari incuti ye, nawe yagize ati:
“Twarikumwe ku isoko rya ahazwi nko mukabuga. Nimugoroba ndamubwira nti ‘reka dutahe,’ aranga ambwira ngo ari kuganira n’umuhungu we, ngo hari akantu ashaka kubanza gukemura. Nagiye ntashye, hashize akanya umwuzukuru aza ambwira ati ‘se mam,uziko Spciose aryamye hano hepfo ku muhanda.’ Ngo ni wa mugore bita Dativa wamwishe.”
Umuhungu wa nyakwigendera ati:
“ twari kumwe arambwira ngo ‘muhe amafaranga ajye guhaha ajye guteka hari nimugoroba ariko ansaba ngo muhereze telefone ye kugira ngo batayiba. Nyimuhaye, ndamubwira ngo ajye guteka. Atashye ageze munzira ni bwo yahuye n’uwo bari bafitanye amakimbirane, ahita amukubita inkoni mu mutwe arapfa.”
Umuyobozi w’Umurenge wa Sake, Bwana Ndaruhutse Jean Dedieu, ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, yagize ati:
“Icyo twasaba abaturage ni uko bakwirinda kwihanira. Niba umuntu akubabaje cyangwa agututse, jya wegere ubuyobozi kuko ari bwo bubishinzwe. Dufite inzego nyinshi kandi zitanga ubutabera. Nta mpamvu yo kwihanira, kuko amategeko arazwi kandi areba buri Munyarwanda wese.”
Amakuru yemeza ko nyakwigendera Muhayemungu Speciose mbere yo kwicwa yari avuye guhaha mu gasantere ko mkabuga, ubwo yari atashye, agahura na Dative, bikekwa ko yahise amukubita inkoni rimwe mu mutwe, agahita apfa.
Uyu mubyeyi asize abana batanu, naho umurambo we wahise ujyanwa ku bitaro kugira ngo iperereza rikomeze.




