• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Yaduhaye ubuzima bushya: Uko Ingabire Marie Immaculée yibukijwe mu muhango wo kumusezeraho

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
October 16, 2025
in Amakuru
0
Yaduhaye ubuzima bushya: Uko Ingabire Marie Immaculée yibukijwe mu muhango wo kumusezeraho
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Abantu batandukanye babanye na Ingabire Marie Immaculée mu buzima no mu mirimo ye, batanze ubuhamya bugaragaza ko yari umuntu w’inyangamugayo, ufasha abatishoboye, utagira ubwoba bwo kuvugira ukuri, kandi w’umubyeyi w’abatari bake.

Ibi byagarutsweho ku wa Kane tariki ya 16 Ukwakira 2025, ubwo bamusezeragaho bwa nyuma mu rugo rwe ruherereye mu Murenge wa Niboye, Akarere ka Kicukiro.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Uwo muhango witabiriwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Oda Gasinzigwa, Ambasaderi Charles Murigande, Visi Perezida wa Ibuka Christine Muhongayire, hamwe n’abandi barimo Tom Ndahiro, Mary Balikungeri, na Kanakuze Jeanne d’Arc, bose bakoranye na nyakwigendera mu bikorwa bitandukanye bya sosiyete sivile.

Abatanze ubuhamya bavuze ko Ingabire yabaye umubyeyi n’inshuti ku bantu benshi; bamwe akabakura mu buzima bwo mu muhanda, abandi akabafasha kubona ubutabera mu manza z’akarengane. Hari n’abamwibutse nk’intwari itaratinye guharanira uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo.

Umwe mu bagore bo mu muryango Rwanda Women Network yagarutse ku rugendo rw’ubuzima bwe, avuga ko kuva mu 1959 yabayemo ibihe bikomeye, ariko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi abohorwa n’Inkotanyi barimo na Ingabire Marie Immaculée.

Yagize ati:

“Immaculée yaduhaye ubuzima bushya, atwigisha amategeko n’ubumuntu. Twakuriye mu bihe bigoye, ariko yaduhinduriye ubuzima. Yari umugore w’indashyikirwa, Imana imuhe iruhuko ridashira.”

Uyu mubyeyi yongeyeho ati: “Iyo umugore apfushije umugabo, ubuzima burushaho kuba bubi. Ariko Ingabire yadufashije kongera kugira icyizere, atubera nka masenge wacu. Abagabo b’iki gihugu mukomeze inzira yasize.”

Tom Ndahiro, umwe mu bamumenye neza, yavuze ko Ingabire yari umuntu w’intwari utarigeze aganya imbere y’abanzi n’abashaka guharabika u Rwanda.

Ati:

> “Yari afite umutima udasanzwe. Nta muntu wamwumvishaga ibinyoma ku gihugu cye. Yari azi guhagarara akavuga ukuri.”

Ndahiro yibutse ko mu 1996 bakoranye mu gukurikirana ibibazo by’abagore bafashwe ku ngufu mu gihe cya Jenoside, maze kubera uburemere bw’ubuhamya bwabo, we bikamunanira gukomeza, ariko Ingabire agasigasira uwo murimo kugeza ku munota wa nyuma.

Mukansonera Consolée wo mu Bugesera na we yavuze ko igihugu cyabuze umuntu w’ingenzi cyane, “wari inkoramutima y’abapfakazi n’imfubyi, utigeze abatererana.”

Ababyeyi benshi bafashijwe na nyakwigendera bavuga ko yabafashije kuva mu buzima bubi, akabatoza kugira ikizere no gukunda igihugu.

Byukusenge Françoise yavuze ko “ubutwari atari impano, ahubwo ari ikintu umuntu yiyemeza kurwanira,” ashimangira ko Ingabire yamufashije gusubira mu buzima no kongera kugira icyizere.

Musabyimana Emmanuel yemeje ko atari we wenyine upfushije, ahubwo igihugu cyose gipfushije intwari. Yavuze ko Ingabire yamufashije gufungurwa ubwo yari yarafunzwe arengana, ndetse agafasha n’umugore we kubona ubutabera.

Mu buhamya bwe, Mukasano Gaudence yavuze ko nyuma ya Jenoside yari yararetse ishuri, agahitamo gucuruza agataro kugira ngo abone imibereho. Mu 2001, afite abana batatu, yahuriye na Ingabire mu Gisimenti, amubaza ku buzima bwe, maze amusaba kujya gusubira ku ishuri amwizeza kumufasha mu bikoresho byose.

Mukasano, wari waravukanye n’abana 13 ariko Jenoside igasiga ari batatu gusa, yavuze ko Ingabire yamubereye isoko y’ihumure n’ihumure ryo kongera kugira icyizere mu buzima.

Na ho Umurutasate Asuma wo mu Karere ka Rusizi, yavuze ko Ingabire yamubereye nk’umwamikazi kubera serivisi nziza n’ubugiraneza yamugaragarizaga, bikamufasha kugera ku ntera atigeze atekereza kugeraho.

Mu magambo yabo bose, Ingabire Marie Immaculée yibukwaga nk’umubyeyi w’intwari, umunyakuri, n’umuntu waharaniye ubumwe n’ukuri kugeza ku munota wa nyuma w’ubuzima bwe.

Previous Post

Ikipe yo muri Congo yatsinzwe na Kiyovu Sport yo mu Rwanda

Next Post

Perezida Paul Kagame yashenguwe n’urupfu rwa Raila Odinga

Next Post
Perezida Paul Kagame yashenguwe n’urupfu rwa Raila Odinga

Perezida Paul Kagame yashenguwe n'urupfu rwa Raila Odinga

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved