• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Imikino

Ikipe yo muri Congo yatsinzwe na Kiyovu Sport yo mu Rwanda

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
October 16, 2025
in Imikino
0
Ikipe yo muri Congo yatsinzwe na Kiyovu Sport yo mu Rwanda
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Ikipe ya Kiyovu Sports yo mu Rwanda yatsinze ikipe ya Virunga Academy y’abatarengeje imyaka 22 yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu mukino wa gishuti wabaye ku wa Gatatu, tariki 15 Ukwakira 2025, kuri Kigali Pele Stadium.

Uyu mukino watangiye kare cyane, ahagana saa Ine za mu gitondo, igihe Kiyovu Sports isanzwe ikoreraho imyitozo. Kwinjira muri uyu mukino byari ubuntu, bikaba byari mu rwego rwo gukomeza kumenyereza abakinnyi bashya ndetse no kwitegura neza Shampiyona izasubukurwa muri iyi wikendi.

Related posts

Minembwe: FARDC yahagabye ibitero bihitana abagore n’abana

Minembwe: FARDC yahagabye ibitero bihitana abagore n’abana

January 12, 2026
APR FC yigaranzuye Rayon Sports iyitsinda idakozemo bituma yegukana igikombe

APR FC yigaranzuye Rayon Sports iyitsinda idakozemo bituma yegukana igikombe

January 10, 2026

Kiyovu Sports yigaragaje cyane muri uyu mukino, itsinda Virunga Academy ibitego 4-0. Ibitego byatsinzwe na Cedrick Amissi (igitego 1), Sanaja Moïse (ibitego 2), na Nsanzimfura Keddy (igitego 1).

Kugeza ubu, Kiyovu Sports iri ku mwanya wa 10 ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona, n’amanota 4, aho imaze gutsinda umukino 1, kunganya 1, no gutsindwa 1. Umukino yatsinze rukumbi ni uwo yatsinzemo AS Muhanga igitego 1-0.

Ku wa mbere, tariki 20 Ukwakira 2025, Kiyovu Sports izongera gukina umukino w’umunsi wa kane wa Shampiyona na Musanze FC, ukazabera kuri Kigali Pele Stadium guhera saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Previous Post

Alliah Cool yikomye umunyamakuru wa Isibo FM wamwibasiye ku mbuga nkoranyambaga

Next Post

Yaduhaye ubuzima bushya: Uko Ingabire Marie Immaculée yibukijwe mu muhango wo kumusezeraho

Next Post
Yaduhaye ubuzima bushya: Uko Ingabire Marie Immaculée yibukijwe mu muhango wo kumusezeraho

Yaduhaye ubuzima bushya: Uko Ingabire Marie Immaculée yibukijwe mu muhango wo kumusezeraho

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved