Alliah Cool, umwe mu bakinnyi bamenyekanye cyane muri sinema nyarwanda, yagaragaye asubiza ubutumwa bw’umunyamakuru DC Clement wamwibasiye ku mbuga nkoranyambaga, amushinja kwiratana imodoka ihenze yaguze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
DC Clement yari yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram agaragaza ko Alliah Cool yaguze imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes-Benz G-Class, ayandikishije muri RDC, avuga ko ari ugushaka kwemeza abantu. Yagize ati:
“Aho kurata imodoka y’Inkongoman nitwa umukire i Nyarugenge, nagumana ‘caterpillar’ yanjye yambaye inyarwanda. Ndakubwiza ukuri ko igitutu cyo kwemeza abantu kizahitana benshi.”
Ibi byahise bikurura igisubizo gikomeye cya Alliah Cool, aho yavuze ko amagambo nk’ayo ari ukutubaha inkomoko y’umuntu. Mu butumwa bwe burebure, yatangiye ashimira u Rwanda rwamwakiriye neza, ariko anasobanura ko inkomoko ye ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Yagize ati:
“Duhora dushima u Rwanda rwaduhaye amahirwe yo kuhakurira no kuhakorera mu mutekano usesuye. Ariko kandi, kuba bamwe muri twe ubu turi muri Congo byasabye imbaraga n’ubwitange bwa benshi, barimo n’abasore n’inkumi za M23, nzahora nshimira.”
Alliah Cool yakomeje avuga ko kuba umuntu afite inkomoko runaka bitamugabanyiriza agaciro, cyangwa ngo bimugire uwo gutera urwenya.
“Wakina n’ibindi byinshi ariko ntukagire uwo ukina n’inkomoko ye. Kuko igihugu cy’umuntu ntikigena agaciro k’ibyo atunze.”
Yasoje avuga ko kuba imodoka ye yanditse muri Congo bitavuze ko ifite agaciro gake:
“N’ubwo nayandikishije muri RDC, ntibivuze ko imodoka itagifite agaciro kayo. Igihugu ikorerwamo ntigikuraho agaciro k’icyo umuntu atunze.”
Iri teranamagambo ryaje nyuma y’uko Alliah Cool yerekanye imodoka nshya ya miliyoni zirenga 200 Frw yo mu bwoko bwa G-Wagen, isiga benshi bayivugaho ku mbuga nkoranyambaga.







