• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Kamonyi habereye impanuka iteye ubwoba

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
October 15, 2025
in Amakuru
0
Kamonyi habereye impanuka iteye ubwoba
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Mu Murenge wa Runda, mu isanteri ya Ruyenzi, mu Karere ka Kamonyi, Intara y’Amajyepfo, habereye impanuka ikomeye y’imodoka yo mu bwoko bwa HOWO yari itwaye umucanga ivuye i Muhanga yerekeza i Gihara, aho yagonze izindi modoka ndetse ikahitana abantu babiri barimo umunyeshuri.

Amakuru y’abo mu baturage bavuga ko iyi modoka yacitse feri ubwo yageraga ku kamanuka kerekeza mu muhanda ujya ahazwi nka Magerwa, maze irenga umuhanda igonga imodoka zari zaparitse ndetse n’abari bahagaze hafi.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Umwe mu baturage wabonye uko byagenze yagize ati:

“Iyi modoka yamanutse ivuza amahono, umushoferi areba ahantu yayishyira ngo atica abantu benshi. Yagerageje kuyiyobora mu nzira idafite abantu benshi ariko ibanza kugonga abanyeshuri bari hafi y’inzira. Turashimira Imana ko itishe abantu benshi nk’uko byashobokaga.”

Ababonye iyi mpanuka bavuga ko umushoferi yagerageje gukora ibishoboka byose ngo imodoka ye itagira abo ihitana benshi, ariko ntibyamukundira kuko yagonze abantu babiri barimo umunyeshuri n’umukozi (agent) wari hafi aho.

Uretse abo bagizweho ingaruka n’ubuzima bwabo, iyi modoka yanangije izindi modoka zari zaparitse hafi aho, imwe muri zo yangiritse bikomeye.

Abaturage bo muri aka gace basaba inzego zishinzwe umutekano n’ibikorwa by’ubwikorezi gukora igenzura ryimbitse ku modoka za HOWO zikunze gutwara umucanga muri ako karere, kuko ngo kenshi zicika feri zikagira uruhare mu mpanuka nyinshi.

Umwe mu bajyana na ahoferi bazwi ku izina rya Tandiboyi asobanura ibyabaye yagize  ati:

“Twari tuvuye i Muhanga dupakiye umucanga. Imodoka yagenze neza kugeza igeze ku kamanuka, feri iracika. Umushoferi yaragerageje kuyihagarika, ariko imodoka igonga abantu babiri naho ahoferi twari kumwe ari kwa muganga. Imana ni yo yabaye hafi.”

Kugeza ubu Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ntaragira icyo atangaza ku by’iyi mpanuka, ndetse n’umubare w’abakomeretse nturamenyekana neza, ariko amakuru yemeza ko abamaze guhitanwa n’iyi mpanuka ari babiri.

Imodoka yangije

Imodoka yangije

 

Previous Post

Nyuma y’igihe kinini atagaragara muri politiki Joseph Kabila yashinze ihuriro rishya

Next Post

Alliah Cool yikomye umunyamakuru wa Isibo FM wamwibasiye ku mbuga nkoranyambaga

Next Post
Alliah Cool yikomye umunyamakuru wa Isibo FM wamwibasiye ku mbuga nkoranyambaga

Alliah Cool yikomye umunyamakuru wa Isibo FM wamwibasiye ku mbuga nkoranyambaga

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved