• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Ngoma: Ingurube yariye umwana w’uruhinja

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
October 15, 2025
in Amakuru
1
Ngoma: Ingurube yariye umwana w’uruhinja
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Mu Karere ka Ngoma, Umurenge wa Sake, haravugwa inkuru ibabaje y’umuryango wa Nsengiyaremye Theogen na Nzamukosha Jeanine, bagezweho n’akaga gakomeye nyuma y’uko ingurube yabo iririye uruhinja rwabo rwari rufite amezi abiri gusa.

Nk’uko byatangajwe na se w’umwana, ngo byabaye mu gihe hari umufundi wubakiraga urwo rugo. Uwo mufundi ubwo yari agiye kureba ibikoresho, ngo yasanzemo ingurube iri kurya umwana maze ahita atabaza.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Nsengiyaremye Theogen, se w’umwana. ati”Narimfite akagurube gatoya kabanaga natwe mu nzu. Uwo munsi umwana yaribwuzuze amezi abiri. Umufundi wubakaga murugo yagiye  kureba ibikoresho asanga kari kurua umwaa arantabaza ambwira ko ingurube iri kurya umwana. Nahise niruka nsanga yamuriye iminwa ndetse n’amaso. Mu gahinda n’umujinya, nahise nyica. Sinari nzi ko ibintu nk’ibi byambaho,”

Bamwe mu baturanyi babibonye bavuze ko byababaje cyane, ndetse basaba ababyeyi kujya barinda abana babo.

Umuturanyi ati: “Nari ndi mu rugo rw’uyu muturanyi numva umwana ararira cyane, ngiye kureba nsanga yamuriye iminwa. Byantunguye cyane, ndatabaza ariko byari byarangiye,”

Undi muturanyi yongeyeho ati: “Umwana aravuna, ababyeyi bakwiye kujya bita ku bana babo. N’ubwo iyo ngurube yari icyana, hano i Kibungo hari abantu bizera ibintu by’ibitererano. Hari igihe ibintu nk’ibi bifatwa nk’ibyatewe n’imivumo cyangwa imiziro. Gusa ni isomo rikomeye ku babyeyi bose.”

Abaturage batanga inama ko ababyeyi bajya bashyira imbere umutekano w’abana babo, cyane cyane iyo bari mu rugo bafite amatungo cyangwa ibintu bishobora kubashyira mu kaga.

Undi muturanyi ati“Inama natanga ni uko ababyeyi bajya bitondera abana babo. Umwana ni mutoya, ntumenya ikintu gishobora kumubaho. Impanuka nk’izi ziza mu buryo butateganyijwe,”

Kugeza ubu, umwana yari yajyanwe ku bitaro bikuru bya Ngoma ariko nyuma yimuriwe ku bitaro bikuru bya Kanombe kugira ngo abaganga barebe uko bamurengera.

Ubwo itamgzamakuru ryaageragezaga  kuvugana n’Umuyobozi w’Umurenge wa Sake ngo agire icyo atangaza kuri iki kibazo, ariko ntibyashobotse kuko ntiyigeze gitaba  telefoni

Se w’umwana yatangaje ko yahise yica ingurube ndetse anabuza abaturage kuyirya, asaba ababyeyi bose kujya bacunga abana babo kugira ngo birinde ibyago nk’ibi.

Iyi nkuru turacyayikurikirana, kandi tuzayigarukaho mu makuru akurikira.

Previous Post

FRDC na Wazalendo byakozanyijeho

Next Post

Nyuma y’igihe kinini atagaragara muri politiki Joseph Kabila yashinze ihuriro rishya

Next Post
Nyuma y’igihe kinini atagaragara muri politiki Joseph Kabila yashinze ihuriro rishya

Nyuma y’igihe kinini atagaragara muri politiki Joseph Kabila yashinze ihuriro rishya

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved