Abaturage bo mu Mudugudu wa Rusamaza, Akagari ka Muhira, Umurenge wa Rugerero, mu Karere ka Rubavu, baratabaza inzego zibishinzwe bazisaba kubakiza abajura babarembeje, aho badahwema kwiba insinga z’amashanyarazi ndetse bakanatobora amazu yabo.
Bavuga ko muri uyu mwaka gusa bamaze kwibwa insinga ku muyoboro w’amashanyarazi inshuro zirenga eshanu, kandi buri gihe basabwa kwiyishyurira izizisimbura, kuva mu myaka itatu ishize.
Abo baturage basaba ko hafatwa ingamba zikomeye zo guhashya burundu abo bajura kuko, nubwo ubwabo bakoze ibishoboka ngo birindire umutekano, ntibigire icyo bitanga.
Bavuga ko hakenewe izindi ngamba zikarishye zafasha guca burundu ibi bikorwa by’ubujura, bakongera kubona umuriro mu buryo buhoraho batikanga guterateranya amafaranga buri gihe insinga zibwe.
Umwe muri abo baturage yagize ati:
“Buri gihe hano batwiba insinga z’amashanyarazi kandi bimaze imyaka itatu. Kugeza ubu muri uyu mwaka bamaze kutwiba inshuro zigera kuri eshanu. Baraza bagakata uruhande rumwe n’urundi bakarijyana. Ntabwo tuzi niba babanza gukupa umuriro cyangwa uko babigenza, byaratuyobeye.”
Yakomeje agira ati:
“Iyo batwibye dutanga amakuru ku Mudugudu, akadusubiza ko yabimenyesheje inzego zibishinzwe, ariko ntihagire igikorwa. Hashira igihe turi mu kizima, tukongera guterateranya amafaranga yo kugura izindi nsinga. Amafaranga amaze kudushiraho kuko ubu ni bwo buzima tubayeho.”
Undi muturage yabwiye Imvaho Nshya ko icyo babona cyaba igisubizo ari uko bakongererwa irondo ry’umwuga rifite imbaraga.
Yagize ati:
“Turasaba ko baduha irondo rikomeye kuko iryo dufite turaryishyura ariko ntiririnde. Batwiba rihari. Insinga zacu baziba buri gihe tugasubira kugura izindi, amafaranga amaze kudushiraho kandi ntitunacane.”
Bavuga ko iyo batibwe insinga, abo bajura batobora amazu y’abaturage bakibamo ibikoresho nka televiziyo. Ngo iyo bigaragaye babivuga mu Nteko z’abaturage, bikamenyeshwa ubuyobozi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, Uwajeneza Jeannette, avuga ko iki kibazo kizwi kandi ko hashyizweho ingamba zo kugikemura zirimo kongera irondo ry’umwuga no gukorana n’abaturage mu gutanga amakuru y’abo bakeka.
Yagize ati:
“Muri kariya Kagari ka Muhira twari tumazemo igihe dufite ikibazo cy’abajura, ariko ubu twongereye irondo ry’umwuga kandi dukorana n’abaturage mu gutanga amakuru. Ibi biri gutanga umusaruro kuko hari abamaze gufatwa.”
Yakomeje avuga ko uretse insinga z’amashanyarazi, hari n’abaturage bibwa televiziyo, ariko ko ubuyobozi buri kubikurikirana kandi bufatanyije n’inzego z’umutekano kugira ngo ibyo bisambo bicike burundu.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko abakora ubujura muri Muhira n’ahandi bahagurukiwe kandi batazigera bihanganirwa.
Yagize ati:
“Abakora ubujura bose baraburirwa! Polisi yahagurukiye ubujura buciye icyuho, harimo abatobora amazu bakiba ibikoresho nk’ama televiziyo. Nta mwanya bafite mu Ntara y’Iburengerazuba cyangwa mu gihugu muri rusange, kuko ubujura bwangiza ibikorwa remezo kandi budindiza iterambere, cyane cyane ubujura bw’insinga z’amashanyarazi.”
Yasabye abaturage gukomeza gukorana n’inzego z’umutekano no gutanga amakuru ku gihe.
Ati:
“Abaturage turabasaba gukomeza gutanga amakuru y’abakekwa bashobora guhungabanya umutekano, kandi bagihutira kumenyesha Polisi ibegereye kugira ngo hatabarwe ku gihe.”
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, mu ngingo ya 182, rivuga ko umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako, iteme, urugomero, cyangwa ibikoresho by’amashanyarazi n’itumanaho bitari ibye, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5), n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 (3,000,000) ariko atarenze miliyoni 5 (5,000,000).
Bitewe n’ingaruka byagize, igihano gishobora no kugera ku myaka 20 y’igifungo.




