Urubyiruko rwiganjemo insore sore zizwi ku kazina k’abatetabikwiye rutuyemu kagali ka nyagahunika mu murenge wa kigeyo mu karere ka Rutsiro bivugwa ko iyo bamaze guhanga inzoga bita udufeza batangira urugomo rwo gukubita abagore n’abakobwa bagashaka kubasambanya kugahato
Bamwe mu bakobwa baraye bakubiswe nyuma yuko banze gusambana naba bahungu baragira bati:twagiye inyagihunika sakenda nigice tugeze munzira dutwaza abahungu imitwaro bari bafite tugeze mwisoko bakora akazi kabo gasanzwe hanyuma dutashye batangira kudukubita baduhora ko twanze kurarana nabo kandi nawe ufite ubwenge ntago wararana na mushiki wawe cg musaza we”.
Undi ati: aho bahereye badukubita batubwiragako bagiye gufata uwo musaza wacu ngo turarane kungufu nawe arabyanga baherako badukubita.
Und ati:twazamutse tugeze aho isoko ritangiriye twumva hari umugabo urimo wahereye kare avuga ngo babiri barafata amaguru undi aze akore ibye ngo badufate kungufu tugeze mumuhanda baradukubita ngo twanze kuryamana nabo twabonye inkoni zitwishe twirukira mu cyayi baradushaka badukuramo baradukubita umugabo warurimo niwe wavugaga ngo ndyamane nawe ndabyanga ndamubwira ngo aho kugirango ndyamane nawe nkubita unyice.
Umwe muri basaza baba bakobwa bakubiswe yagize ati: twari tugiye gutaha numva abo baasore baravuze ngo bano twabaguriye ubufeza reka turyamane nabo ndavuga nti turaryamana na bashiki bacu kuberiki turasigana hashize umwanya numva batangiye gukubita bano bakobwa babakubiswe nange nitambitse barakubita.
Kujyeza ubu bamwe mubakoze uru rugomo hafashwe umwe gusa abandi barihisha gusa bari guahakishwa.
Bamwe mubaturage bagasaba ko bashakishwa bakaryozwa urugomo bakoreye aba bakobwa dore ko atari nubwambere babikoze.
Umuturage ati: ni abagabo bafiteho abagore bakora urugomo iyo bamaze gusinda batangira buriwese bakaza bagakubita yaba umugore yaba umukobwa ntibarobanura babahige bababone twagira amahoro aruko bajyanwe ahantu bakazavayo bashyize ubwenge kugihe.
Abaturage bavugako hagira igikorwa kugirango izi nsoresore zirimo nabagabo bubatse basigajwe inyuma namateka bahagarika uru rugomo cyane cayane ko batizwa umurindi nubusinzi.
Umuturageati : urugomo ruba inaha nukuvuga ngo iyo umuturage yaguhohoteye uri mubasigajwe inyuma namateka akuraza kunkeke mugitondo wajya kumurega ugasanga yagiye yahunze hashira ukwezi akagaruka byaribagiranye ubundi akaza avuga ngo ko nagukubise byantwaye iki ahubwo ubutaha ntago uzankira.
Undi ati:”iyo bagiyekunywa umusururu barahinduka uko wari umuzi siko umubona ariko yaba ntawo yanyweye ukabona nimuzima”.
Unuyobozi wumudugudu wa nyarusuku aho ibi byabereye hakizimana joel nawe yemeza ko hari abasore bigize ibihazi bahohotera abaturage ndetse bakanapakurura imodoka zirimo kujyenda muri kaburimbo nubwo ngo hakozwe ibishoboka byose ngo iyi ngeso icike bikaba byaranze
Yagize ati: bisanzwe bihari bakubita abantu babaziza ubusa bapakurura imodoka bafata abantu kungufu ibyo bintu ntago byari byacika.
Umuyobozi wumurenge wa kigeyo Mudahemuka Christophe avuga ko uru rugomo rwaba basigajwe inyuma namateka rutari ruherutse muri aka gace gusa ngo niba barwubuye ngo baraza kubikurikirana ndetse ngo naba bakoze ibi bikorwa byo guhohotera no gukubita abana ba bakobwa barakurikiranwa ndetse nababigislzemo uruhare babiryozwe
Yagize ati : nziko rwari rwaracitse gusa bari bafite bafite urugomo rwo kugenda burira amamodoka bayapakurura hari hashize nkimyaka 2 uko byagenda kose ntago bafute uburenganzira bwo gukubita cg gufata kungufu ntago aribyo kwihanganirwa dusanze aribyo ababigizemo uruhare barakurikiranwa.
Nikenshi usanga urubyiruko rwabasigajwe inyuma namateka rutitabira amashuri ndetse nibindi bikorwa bya leta arinabyo bituma bishora mungeso mbi zurugomo ndetse nayo bakoreye bakayashora mubiyobyabwenge kumpamvu zuko nta kandi kazi baba bahugiyeho.




