• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Gasabo:Umukecuru yishwe atwitswe n’umuturanyi we

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
October 14, 2025
in Amakuru
0
Gasabo:Umukecuru yishwe atwitswe n’umuturanyi we
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Mu karere ka Gasabo, Umurenge wa Rutunga, Akagari ka Ndatemwa, Umudugudu wa Kamusenyi, haravugwa urupfu rw’umukecuru witwa Nyiranama Costasie, w’imyaka 75, wishwe atwitswe n’umuturanyi we wamushinjaga kumuroga.

Amakuru atangwa n’abaturage avuga ko Jean Bosco, wari uturanye n’uyu mukecuru, ari we wazanye lisansi ku wa mbere, ayisuka kuri Nyiranama amusumuriza umuriro, aramutwika.

Related posts

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

March 17, 2026
Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

March 17, 2026

Abaturage bavuga ko nyakwigendera yahise atabaza, ajyanwa kwa muganga, ariko nyuma yaho birangira ahasize ubuzima.

Umwe mu baturage yagize ati:

“Bazanye lisansi baramutwika. Uwabikoze ni mukuru, ntabwo twatekerezaga ko yakora ibintu nk’ibyo.”

Undi muturage na we yagize ati:

“Numvise ngo bamutwikishije lisansi, njyayo mu gitondo nsanga ibisigazwa by’umubiri we. Uwamwishe ngo yamuzizaga uburozi.”

Abaturage bavuga ko aba bombi bari bafitanye amakimbirane adasanzwe, ndetse ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwari bubizi. Hari n’abavugaga ko Nyiranama yajyaga atinya gutaha wenyine nijoro, agasaba umuntu kumuherekeza kubera ubwoba bw’uwo muturanyi we.

Umwe mu baturage yagize ati:

“Yamaze igihe kinini ataka ko atotezwa. Hari igihe yajyaga ahungira mu baturanyi, natwe tukamuherekeza ngo atagirirwa nabi.”

Abaturage bo muri ako gace basaba ubutabera, bakavuga ko uwasize akoze ubwo bugome akwiye guhanwa bikomeye.

“Aho kugira ngo abantu bakomeze kwicana, uwabikoze yagakwiye guhanwa bikomeye kugira ngo bibe isomo,” umwe mu baturage yagize atyo.

Ku ruhande rwa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, umuvugizi wayo, yemeje iby’aya makuru, avuga ko uyu mugabo Jean Bosco yamaze gutabwa muri yombi.

Yagize ati:

“Amakuru twayamenye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, ko muri Rutunga hagaragaye umukecuru witwa Nyiranama Costasie watwitswe n’abagizi ba nabi bakoresheje lisansi. Iperereza ryahise ritangira, ndetse abantu batandatu barimo gukorwaho iperereza. Tuzakomeza kubamenyesha icyateye ubu bwicanyi.”

Yakomeje agira ati:

“Ubutumwa duha abaturage ni uko kwihanira bitemewe n’amategeko. Uwakoze icyaha cyangwa abigizemo uruhare azabiryozwa mu buryo bukurikije amategeko.”

Abaturanyi ba nyakwigendera bavuga ko bamumenye nk’umukecuru wicisha bugufi kandi utarigeze avugwaho ibikorwa by’uburozi nk’uko byavugwaga n’uwamwishe.

> “Kuva navuka, sinigeze numva uyu mukecuru aroga cyangwa akora ibisa n’ibyo,” umwe muri bo niko yasobanuye.

Previous Post

Rutsiro: Urubyiruko iyo rumaze gusinda inzoga yitwa udufeza rutangira gukorera abakobwa n’abagore amabi

Next Post

Kimironko: Abagizi ba nabi bishe umusore bamusiga yambaye ubusa

Next Post
Kimironko: Abagizi ba nabi bishe umusore bamusiga yambaye ubusa

Kimironko: Abagizi ba nabi bishe umusore bamusiga yambaye ubusa

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved