Abavandimwe Dorcas na Vestine, bakunzwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, bagaragaje uko ubuzima bwahindutse nyuma y’uko umwe muri bo, Vestine, ashyingiwe, bituma batandukana bwa mbere kuva bakiri bato.
Vestine yashatse umugabo we Idrissa Jean Luc Ouédraogo mu ntangiriro za Nyakanga 2025, maze kuva ubwo atangira urugendo rushya rw’ubuzima bwo mu rugo.
Mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru, Vestine yavuze ko nubwo akiri mushya mu rushako, amaze gutangira gusobanukirwa uko ubuzima bwo mu rugo buteye, nubwo byabanje kumugora.
Yagize ati: “Sinavuga ngo mfite ubunararibonye mu rushako kuko sinaramara igihe kinini, ariko nibura hari amasomo menshi maze kubona. Kujya mu rugo ni nko kwinjira mu gihugu gishya, byarangoye cyane kuko nagombaga kumenyera kubaho ntari kumwe na Dorcas na mama. Ariko mama yarangiriye inama ngo niture, nite ku rugo rwanjye, kandi ubu ndimo kwiyumvamo neza.”
Vestine yanahaye ubutumwa murumuna we, amusaba kudatang rushya mu gushaka:
Ati: “Dorcas mwana wanjye, ntukihutire gushaka, igihe kizagera. N’ubwo byaba bisetsa, aramutse ashatse akiri muto, nashobora kumukubita inkoni nkamucira!”
Na ho Dorcas, agaragaza uburyo byamugoye kubaho atari kumwe na mukuru we, yavuze ko kumutandukana na Vestine byamusigiye icyuho gikomeye mu buzima.
Yagize ati: “Ubukwe bwabaye, ariko ntabwo nari kubyumva neza kuko nahise njya mu kizamini. Nyuma naje gusanga byaramugoye cyane, kuko Vestine yari ameze nk’umubyeyi wanjye. Twabaga turi kumwe buri gihe, ngera aho no kurya birananira. Namaranye ibyumweru bibiri ntarya neza, ngeraho ndarwara depression amezi agera ku kwezi.”
Yakomeje avuga ko nyina yamwohereje kubana na mukuru we kugira ngo abashe gusubira mu buzima busanzwe. Ati: “Mama yambwiye kujya iwe kugira ngo nongere ndye, ariko no kwa muganga baranjyanye, bampa imiti ituma nshaka kurya. Ubu ndimo kumenyera buhoro buhoro kuko ndi hafi ye.”
Itsinda rya Vestine na Dorcas rimaze imyaka irenga ine rikora umuziki wa gospel, rikaba rimaze kugera kure mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba, aho indirimbo zabo zikomeje gukundwa cyane.




