• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Afghanistan yivuganye abasirikare ba Pakistan 58

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
October 13, 2025
in Amakuru
0
Afghanistan yivuganye abasirikare ba Pakistan 58
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Afghanistan yatangaje ko yagabye ibitero byo kwihorera mu bice bitandukanye bikora ku mupaka na Pakistan, aho bivugwa ko yahasize abasirikare 58 ba Pakistan bahasize ubuzima mu misozi yo mu Majyaruguru.

Ubuyobozi bwa Leta ya Taliban buvuga ko ibi bitero byakozwe nk’igisubizo ku kuraswa kwa roketi zabaturutse muri Pakistan zageze mu Mujyi wa Kabul ku wa Kane w’icyumweru gishize.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Pakistan yo yemeza ko abapfuye ari 23 gusa, ariko ivuga ko nayo yishe abasirikare ba Afghanistan 200. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu wa Pakistan, Mohsin Naqvi, yatangaje ko ibyo bitero byageze no ku baturage basivili, anavuga ko igihugu cye kigiye kwihorera “mu buryo bukomeye”.

Pakistan ishinja Afghanistan guha ubuhungiro no gufasha umutwe w’intagondwa wa TTP, urwanya ubutegetsi bwa Islamabad, ariko Kabul ikabihakana yivuye inyuma.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri iki Cyumweru, Umuvugizi wa Leta ya Afghanistan, Zabihullah Mujahid, yavuze ko mu basirikare ba Pakistan 58 bapfuye, abandi basaga 30 bakomeretse. Yongeraho ko ku ruhande rwa Afghanistan, abasirikare bayo 16 kugeza kuri 18 bakomeretse, ariko ntiyatangaza umubare nyawo w’abapfuye.

Abinyujije ku rubuga rwa X, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu wa Pakistan, Zeeshan Rafique, yamaganye ayo makimbirane avuga ko “kurasa abasivili ari igikorwa cy’ubugome kinyuranyije n’amategeko mpuzamahanga,” asaba Afghanistan guhagarika “imikino y’amaraso.”

Ubu imipaka ihuza ibi bihugu byombi mu Majyaruguru no mu Majyepfo yarafunzwe.

Ku wa 9 Ukwakira, Afghanistan yari yamaze gushinja Pakistan kuyirasa, nyuma y’uko humvikanye amasasu akomeye abiri i Kabul. Icyo gihe yavuze ko ari “igikorwa cy’urugomo giteye ubwoba.”

Mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ingabo ya Afghanistan ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, yavugaga ko Pakistan yagabye ibitero by’indege ku isoko ryo mu Ntara ya Patika, mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Afghanistan.

Previous Post

Ruhango: Umuturage yabyutse asanga umurima warimo ikawa yari yaguze zatemwe zose

Next Post

Vestine na Dorcas basobanuye uko biyumva nyuma y’uko umwe muribo ashatse umugabo

Next Post
Vestine na Dorcas basobanuye uko biyumva nyuma y’uko umwe muribo ashatse umugabo

Vestine na Dorcas basobanuye uko biyumva nyuma y'uko umwe muribo ashatse umugabo

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved