Mu Mudugudu wa Nyakabuye, Akagari ka Kabuye, Umurenge wa Nyarugenge mu Karere ka Bugesera, haravugwa urupfu rw’umusore witwa Rutayisire Damascène, bivugwa ko yishwe n’abaturage bamushinja kuba yari yibye igare.
Amakuru aturuka mu baturage avuga ko nyakwigendera yaguye mu maboko y’abaturage mu masaha ya saa kumi z’amanywa, ubwo bamukubitaga bamushinja ubujura.
Ngo bamubajije aho yashyize igare ryibwe, yanga kubibabwira, ahubwo akomeza kubajijisha, ari na byo byatumye abaturage bafata icyemezo cyo kumukubita kugeza ubwo apfuye.
Biravugwa kandi ko nyuma yo kubona atagihumeka, batigeze bizera ko yapfuye koko, niko gufata amashara baramutwika kugira ngo bamenye neza ko yapfuye.
Umwe mu baturage yagize ati:
“Bamushakishije baramufata bamuzana ngo abereke aho yashyize igare. Bigeze aho, akabajijisha akababwira ngo ‘ni hariya’, ariko bahagera bakaribura. Yabajyanye ahantu henshi,yabayobeye, bafata icyemezo cyo kumutwika, basanga umuntu yapfuye by’ukuri . Nyuma byaje kugaragara ko igare ryatoraguwe mu ishyamba hafi y’iwabo”.
Undi muturage nawe yagize ati:
“Ibi birababaje cyane. Nubwo yavugwaga ko ari umujura, kumwica no kumutwika ni urugomo rukabije. Hari amategeko abishinzwe; ntibyari bikwiye kwihanira.”
Abaturage benshi bavuga ko nyakwigendera yari azwi nk’umujura muri ako gace, ariko banenga bikomeye ibikorwa byo kwihanira, bavuga ko ari ibintu bikwiye gucika kuko igihugu gifite inzego zishinzwe ubutabera.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera, Bwana Mutanazi Richard, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yemeje aya makuru, anasobanura ko abantu umunani (8) bakekwaho kugira uruhare muri urwo rupfu batawe muri yombi.
Yagize ati:
“Yego, amakuru twayamenye. Abaturage bafashe umuntu bamushinja ubujura baramukubita kugeza apfuye. Ntabwo nigeze njyayo ubwanjye, ariko inzego zibishinzwe zirabikurikirana. Kwihanira ntabwo byemewe, kandi abo bavugwaho kubigiramo uruhare bari gukurikiranwa n’ubutabera. Turasaba abaturage ko igihe umuntu akosheje, bajya bamushyikiriza inzego z’umutekano cyangwa iz’ubutabera, aho kwihanira. ”
Inzego z’umutekano zikomeje gusaba abaturage kureka kwihanira, zikanibutsa ko nta muntu ukwiye kwamburwa uburenganzira bwe ataburanishijwe n’urukiko.
Ingingo ya 107 y’Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, rivuga ko “umuntu wese wica undi abigambiriye aba akoze icyaha cy’ubwicanyi kandi iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo cya burundu.”




