Umunyamakuru Julius William Niyitegeka uzwi cyane nka Julius Chita, inshuti ya hafi ya Habiyaremye Zacharie uzwi nka Bishop Gafaranga, yatangaje ko uyu mugabo yageze mu rugo amahoro nyuma yo gufungurwa, aho yashimiye abantu bose bamubaye hafi mu bihe by’ubutabera yari amazemo amezi atanu.
Bishop Gafaranga yarekuwe ku wa Gatanu tariki ya 10 Ukwakira 2025, nyuma y’uko Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rumuhamije ibyaha byo guhoza ku nkeke uwo bashakanye, rukamukatira igifungo cy’umwaka gisubitse ndetse n’ihazabu y’amafaranga 150,000 Frw.
Nyuma yo gufungurwa mu Igororero rya Nyarugenge (Mageragere), Gafaranga yakiriwe n’inshuti ze za hafi zirimo Julius Chita, umugore we Annette Murava ndetse n’umunyamategeko we Me Mbarushimana Veneranda.
Mu butumwa Julius Chita yashyize ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaje ko bishimiye kongera kubonana nyuma y’igihe kirekire, anashyiraho ifoto bari kumwe mu ruganiriro. Yagize ati:
“Umuvandimwe Bishop Gafaranga yageze mu rugo ameze neza! Nyuma y’amezi 5 n’iminsi 3 afunze. Yantumye mbashimire mwese abamwibutse n’abamushyigikiye. Uwiteka ashimwe.”
Gafaranga, wari warafunzwe mu ntangiro za Gicurasi 2025, yahamijwe ibyaha bijyanye n’ihohoterwa yakoreye umugore we Annette Murava, umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Mu rukiko, yemeye ko koko hagati yabo habayeho amakimbirane, ariko asobanura ko byari ibibazo bisanzwe biba mu ngo nyinshi.
Umunyamategeko we Me Mbarushimana Veneranda yasabye urukiko kugabanya ibihano ku ishingiro ry’uko Gafaranga atigeze arwanya ubutabera kandi yemera amakosa ye, ari na byo byatumye ahabwa igifungo gisubitse.




