• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Rwamagana: Arashinja umuryango we kumuterereza inzoka

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
October 11, 2025
in Amakuru
0
Rwamagana: Arashinja umuryango we kumuterereza inzoka
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Mukabirasa Josiane, utuye mu Karere ka Rwamagana, aravuga ko amaze igihe aterwa n’inzoka mu buryo budasanzwe, akemeza ko byaturutse ku muryango we wamuroze nyuma yo kwanga gusinya ku nyandiko y’igurishwa ry’imitungo ya se.

Mukabirasa asobanura ko ubwo yari ari kumwe n’umumama bagiye kuvoma, babonye inzoka hafi y’umugezi.

Related posts

U Rwanda na DRC bigiye kongera guhurira i Washington harebwe uko hasubukurwa ibiganiro

U Rwanda na DRC bigiye kongera guhurira i Washington harebwe uko hasubukurwa ibiganiro

March 17, 2026
Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

March 17, 2026

Ati: “Twarimo dutambuka, uwo twari kumwe abona inzoka arambwira ngo ayice. Ndamubwira nti ‘oya, twayireka tugataha kuko njya mpora mfatwa n’inzoka zikangaragura’. Aranga arayikubita. Akubita bwambere arongera bwa kabiri, akubita ubwa gatatu ndataka nti ‘ayiweee!’ numva munda ndapfuye.”

Avuga ko ubwo ari bwo bwa mbere yabonye ibimenyetso by’uko yarozwe, kuko ngo aho bakubitaga inzoka ariho we yababaraga. Ati: “Barambwiraga ngo bashakaga ko nitaba imana kugira ngo abaguze ubutaka babone uko bakora ihererekanya ry’ububasha (mutation).”

Mukabirasa akomeza avuga , hari abantu bavuze ko yapfuye ndetse ngo hari n’umugabo wagiye kubivuga ku murenge avuga ko yapfiriye i Bugande.

Ati: “Nabonye bampamagaye ngo bansabe ibisobanuro, ngera ku murenge basanga ndi muzima, baratangara kuko bavugaga ko napfuye.”

Abaturage bari bahari bavuze ko ubwo yari kumwe n’uwo mugore bagiye kuvoma, babonye inzoka, uwo bari kumwe shaka igiti ngo bayikubite, maze ubwo bayikubitaga Mukabirasa ahita yikubita hasi, ataka avuga ngo “mwambabariye koko.” Bahita bamenya ko hari ikidasanzwe.

Umwe mu bari aho yagize ati: “Byaje kugaragara ko ari amarozi, kuko hari umumama waje aramusengera maze hamenyekana ko byaturutse kwa Karangara, bivuga ko bishakaga kumwica kuko yanze gusinyia ku mitungo y’umubyeyi we.”

Nyuma y’amasengesho ngo Mukabirasa yaje kuzanzamuka, ariko atibuka neza ibyabaye, kuko ngo ubwo yari yataye ubwenge.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana ntibwabashije guhita bugira icyo butangaza kuri iyi nkuru.

Ni ngombwa kwibutsa ko, nubwo hari abantu bagikeneye gusobanukirwa ibijyanye n’amarozi, Leta y’u Rwanda itemera kandi itashyigikira imyemerere ishingiye ku marozi.

Previous Post

Karongi: Abanyerondo baravugwaho gukubita umuntu bakamwica

Next Post

Nyuma yo gufungurwa Bishop Gafaranga yahaye ubutumwa abamukurikirana ndetse n’abandi muri rusange

Next Post
Nyuma yo gufungurwa Bishop Gafaranga yahaye ubutumwa abamukurikirana ndetse n’abandi muri rusange

Nyuma yo gufungurwa Bishop Gafaranga yahaye ubutumwa abamukurikirana ndetse n'abandi muri rusange

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved