Mu kagari ka Gitega, umurenge wa Rugabano mu karere ka Karongi, haravugwa urupfu rw’umusore witwa Ngirababyeyi Athanase, w’imyaka 38 y’amavuko, bivugwa ko yishwe akubiswe n’abanyerondo.
Bamwe mu baturanyi bo muri ako gace bavuga ko nyakwigendera yagiraga uburwayi bwo mu mutwe, kandi yakundaga gusohoka nijoro akarara agenda
Ku itariki ya 08 Ukwakira 2025, ngo yasohotse iwe nk’uko byari bisanzwe, hanyuma mu masaha make, umuryango we uhamagarwa mu masaha y’ijoro ubwirwa ko abanyerondo babiri n’umugabo ukorera muri santere ya Rugabano bamukubise bamushinja kwiba matora yo muri lodge n’ibindi bintu.
Umwe mu baturage yagize ati:
“Bari bari mu irondo ry’umwuga, baramufashe batangira kumukubita. Babonye apfuye bazana matora bazishyira iruhande rwe, baramufotora ngo bigaragare ko yari umujura.”
Undi muturage na we ati:
“Birababaje cyane kubona umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe abantu bose bamuzi, hanyuma abafite ubwenge buzima bakamukubita kugeza apfuye. Ibi birababaje kandi biteye agahinda.”
Undi muturanyi akomeza agira ati:
“Bamukubise nk’inkoni cg inyundo, ku maguru no ku bindi bice by’umubiri, bigaragara ko bakoresheje imbaraga nyinshi.”
Abaturage bavuga ko nta muntu n’umwe wo muri santere ya Rugabano utari uzi ko Ngirababyeyi yari arwaye mu mutwe, bityo bakibaza impamvu yishwe n’abantu babizi neza.
Umujyanama w’ubuzima wo muri ako gace yagize ati:
“Ni njye wamukurikiraga mu buzima bwe bwa buri munsi, kuko ikigonderabuzima cya Gisunzu cyajyaga kimuha imiti yo mu mutwe. Birababaje cyane kubona abantu bakubita urwaye mu mutwe kugeza apfuye. Nk’abaturage ndetse nanjye nk’umujyanama w’ubuzima, dusaba ko yashakirwa ubutabera.”
Itangazamakuru ryagerageje kuvugana n’abo banyerondo n’uwo mugabo ukekwa, ariko ntibyashobotse.
Gusa, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba, SP Twajamahoro, yabwiye itangazamakuru ko abakekwaho kugira uruhare muri uru rupfu bafashwe n’inzego z’umutekano.
Yagize ati:
“Abakekwaho kugira uruhare muri uru rupfu bamaze gufatwa. Turasaba abaturage kwirinda kwihanira igihe babonye umuntu bakekaho icyaha, ahubwo bagahita babimenyesha inzego z’umutekano.”




