Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, umurambo w’umusore witwa Tuyishime Gérard, w’imyaka 22 y’amavuko, ukomoka mu Karere ka Ngoma, yasanzwe mu muhanda uhuza Umurenge wa Gahanga n’uwa Kagarama mu Mujyi wa Kigali, yishwe akuwemo amaso ndetse n’igice kimwe cyo ku mutwe we cyamanyutse
Abaturage bavuga ko nyakwigendera yari yaraye akinnye ikiryabarezi (imikino y’amahirwe) aho bivugwa ko yatsindiye amafaranga agera hafi ku bihumbi 10 Frw. Nyuma yo kuyatsindira, ngo yashatse kuyatahana mu rugo, bamwe mubo basangiraga ntibyabashimisha, bikekwa ko ari byo byaba byateye urupfu rwe.
Umwe mu baturage yagize ati:“Yatsindiye amafaranga make ariko ashaka kuyatahana ngo yiteganyirize. Urumva abantu barakaye bishobora kuba aribyo byamuteye ibibazo.”
Hari n’abandi baturage bavuze ko nyakwigendera yabanje kugirana amakimbirane na nyiri kabari nyuma yo kumusaba ko yasubizamo indirimbo yari ivuyemo, nyir’akabari akanga, bigatuma habaho kurwana. Nyuma y’aho, nyakwigendera ngo yahise agenda, hanyuma umurambo we uza gusangwa mu muhanda hagati mu masaha akuze y’ijoro.
Umwe mu baturage yagize ati: “Barimo bapfa indirimbo, hanyuma umwe aravuga ati ngiye gukora agashya muri aka gace.’ Nyuma yaho ni bwo bamusanze yapfuye, yakuwemo amaso ndetse n’igice cy’umutwe cyamanyutse.”
Abaturage basaba inzego z’umutekano gukora iperereza ryimbitse kugira ngo abakekwaho uruhare muri ubu bwicanyi bafatwe.
“Ntidushaka kubona ibintu nk’ibi muri Kigali. Umuntu wishe undi agomba guhanwa by’intangarugero kugira ngo bibe isomo ku bandi,” umwe muri bo yabivuze atyo.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Umujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yemeje aya makuru, avuga ko Polisi na RIB bahise bagera ahabereye icyaha.
Yagize ati:“Byemejwe ko umurambo ari uwa Tuyishime Gérard, w’imyaka 22, ukomoka mu Karere ka Ngoma. RIB yafashe ibimenyetso kandi iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane neza ababa bagize uruhare muri uru rupfu.”
Abaturage bo muri ako gace bavuga ko atari ubwa mbere habaye ibyaha nk’ibi, bakaba basaba ko ubucuruzi bw’utubari turara dukora ko dugakomeza kugenzurwa neza, kuko akenshi ngo abantu banywa bagasinda bigatuma havuka amakimbirane akomeye aturukamo urugomo n’ubwicanyi.




