Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) yatangaje ko iri gutegura umushinga wo kubaka inzira z’abanyamaguru zinyura hejuru (footbridges) mu Mujyi wa Kigali, cyane cyane mu duce dukunzamo abantu benshi nka Nyabugogo na Nyanza ya Kicukiro.
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr. Jimmy Gasore, yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Ukwakira 2025, ubwo yaganiraga n’Abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano.
Yasobanuye ko uyu mushinga ugamije kongera umutekano mu mihanda no gukemura ikibazo cy’abanyamaguru bambuka nabi batubahirije amategeko.
Dr. Gasore yagize ati: “Hari aho abantu bambukira ari benshi cyane, nko muri Nyabugogo cyangwa kuri Gare ya Nyanza. Usanga ibimenyetso bihari ariko abantu benshi ntibabyiteho, bigatuma tugomba gushaka indi nzira yo kubungabunga umutekano wabo,”
Yongeyeho ko muri Nyabugogo bari baratangiye gutegura uwo mushinga ariko bawuhagaritse by’agateganyo kugira ngo uzajyanishwe n’ikorwa ryo kuvugurura gare nshya.
“Twifuza ko aho hantu hazaba imodoka zinyura munsi, naho abanyamaguru bakagenda hejuru. Ibyo bizagabanya impanuka kandi byorohereze urujya n’uruza.”
Minisitiri yavuze kandi ko hazanozwa uburyo bw’amatara n’ibimenyetso by’imihanda, kugira ngo abantu bamenye igihe bemerewe kwambuka n’igihe batemerewe.
Ku ruhande rw’Abasenateri, Evode Uwiziyimana yasabye ko hakwiye kongerwa ubukangurambaga bwo kwigisha abaturage ku mikorere y’imihanda, kuko akenshi impanuka ziterwa n’abanyamaguru batitwararitse.
Ati “Hari igihe itara ry’icyatsi ryaka, rigaragaza ko imodoka zemerewe gutambuka, ariko abaturage bakirukanka bambuka, bigateza impanuka,”
Senateri Nyirasafari Espérance na we yashimangiye ko hakenewe uburezi buhagije ku banyamaguru kugira ngo bamenye uburyo bwo gukoresha neza umuhanda.
Yaguze ati“Hari igihe umuntu agongwa bitewe n’uko yitwaye, tugomba kubigisha uburyo bwo kugenda mu muhanda no kwirinda ibyago,”
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo kandi yatangaje ko iri gutegura itegeko rishya rigenga imikoreshereze y’imihanda, rizagena ibihano ku banyamaguru n’abatwara ibinyabiziga batubahiriza amategeko.
Abanyamaguru bazajya bahanwa nibaramuka bishe amategeko, naho abatwara imodoka bazajya bahanirwa amakosa akomeye, harimo no kwamburwa uruhushya rwo gutwara mu gihe runaka.
Dr. Gasore yavuze ko hari abacibwa amande ariko ntibihindure imyitwarire yabo, bityo gukaza ibihano bizafasha gushyira imyumvire mishya mu banyarwanda bose bakoresha umuhanda.




