Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 9 Ukwakira 2025, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze yataye muri yombi abagabo babiri bakekwaho gukora no gucuruza inzoga zitemewe zizwi ku izina rya Nzogejo. Polisi yanamenye uruganda rwabo rw’inkorano, ifatiramo litiro zirenga 1,300 z’izo nzoga.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Gahama, Akagari ka Gakoro, Umurenge wa Gacaca. Abaturage bari bamaze igihe batanga amakuru ku bikorwa by’amayobera by’abo bagabo, bavugwagaho gukora ibinyobwa bitemewe. Polisi yakurikiye ayo makuru, ibafata bari mu bikorwa byo kubyenga, ndetse ibasangana ibikoresho birimo isukari n’umusemburo wa Pakimaya.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, yavuze ko ibikorwa nk’ibi bihungabanya ubuzima n’umutekano w’abaturage.
Yagize ati: “Turakangurira abaturage kwirinda kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge. Abazikora na bo tubagira inama yo kubireka, kuko iyo bafashwe ibinyobwa byabo biramenwa kandi bagahanwa n’amategeko. Kenshi abazinywa ni bo bishora mu bikorwa by’urugomo no guhungabanya umutekano mu miryango.”
Yakomeje avuga ko hari benshi mu bazinywa bavuga ko zibaca intege n’imbaraga, bigatuma batagikora neza kandi ubukene bukabibasira. Yibukije abaturage ko bagomba gutanga amakuru hakiri kare ku bakora ibikorwa nk’ibi.
Mukamana Claudine, umwe mu baturage batuye hafi y’aho Polisi yakoreye ibyo bikorwa, yashimye ingamba zafashwe ati:
“Abanyoye izo nzoga bita Nzogejo barasinda cyane, rimwe na rimwe bakarwana cyangwa bakarara mu nzira. Twari tumaze kubona ko bishobora guteza umutekano muke, tubibwira Polisi iraza irafatamo abantu n’inzoga ziramenwa. Turishimira ko yatabaye kare.”
Ndagijimana Jean Bosco, utuye muri Gacaca, na we yongeyeho ati:
“Bamwe bari batangiye no guhagarika imirimo kubera iyo nzoga. Abinyweye bayitakarizagamo umutwe, ntibagishobora gukora. Ni byiza ko Polisi yabataye muri yombi.”
Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018, ingingo ya 263, riteganya ko umuntu ukora, utunganya, ubika, ucuruza cyangwa unywa ibinyobwa byangiza ubuzima ahanishwa igifungo kiri hagati y’amezi atandatu (6) n’imyaka itatu (3), cyangwa ihazabu iri hagati ya 500,000 Frw na 2,000,000 Frw, cyangwa ibyo bihano byombi icyarimwe.
Polisi y’u Rwanda irakomeza ibikorwa byo guhagarika inzoga zitemewe mu gihugu hose, ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage. Yabasabye gukomeza gutanga amakuru ku gihe kugira ngo birinde ingaruka ziterwa n’ibinyobwa by’inkorano.




