• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Ingabire Immaculée yitabye imana

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
October 9, 2025
in Amakuru
0
Ingabire Immaculée yitabye imana
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Ingabire Immaculée, wahoze ayobora Transparency International Rwanda, umuryango uzwi mu guharanira kurwanya ruswa n’akarengane, yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane azize uburwayi, afite imyaka 64.

Amakuru y’urupfu rwe yemejwe n’inshuti ze za hafi ndetse n’abari bamuzi muri Transparency International Rwanda, aho yakoreye igihe kirekire.

Related posts

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

March 17, 2026
Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

March 17, 2026

Ingabire yakuze mu buzima butoroshye, bw’ubuhunzi. Mu biganiro bitandukanye yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko ubuzima bwo kuba impunzi bwamusizeho igikomere gikomeye, ariko kandi bumwubakamo umutima wo kurwanya akarengane no guharanira ukuri.

Yakururiye ubwana bwe mu gihugu cy’u Burundi, aho umuryango we wari warahungiye. Nubwo yari impunzi, yahoraga yifuza kuzasubira mu gihugu cye cy’amavuko — u Rwanda — kugira ngo agire uruhare mu kucyubaka no kucyitangira.

Amashuri abanza n’ayisumbuye yayigiye i Burundi, naho kaminuza ayikomereza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mbere yo kugaruka mu Rwanda mu mwaka wa 2001.
Yari afite inyota yo kwiga amategeko, ariko ubuhunzi bwamubujije amahirwe yo kubikora; yahisemo kwiga indimi n’itangazamakuru. Nyuma, yakomereje amasomo mu Bufaransa mu bijyanye na Political Science n’amategeko.

Ingabire yari umwe mu bashinze Transparency International Rwanda mu 2004, kandi mu 2015 atorwa nk’umuyobozi mukuru w’uyu muryango ku nshuro ya kabiri.

Mbere yo kuhakorera, yakoze mu nzego zitandukanye zita ku burenganzira bwa muntu, by’umwihariko ku burenganzira bw’umugore. Yabaye umunyamakuru muri ORINFOR (ubu ni RBA), anakorana n’imiryango itandukanye irimo Pro-Femmes Twese Hamwe, IBUKA, n’indi miryango yigenga iharanira iterambere ry’abagore.

Ingabire yari azwi nk’umuntu utajya yihanganira akarengane cyangwa uburiganya. Yavugaga ko kuba atavuga rumwe n’ikibi bitamugira umuntu w’umunyamahane, ahubwo ari ukwicungira indangagaciro z’ukuri n’ubutabera. Yigeze kuvuga ati:

“Ababona ko ndi umunyamahane baba bamfata nabi. Ntabwo n’umunyamahane, ahubwo ndi umuntu ukunda ukuri kandi utajya wihanganira ibinyoma.”

Mu buzima bwe bwa buri munsi, Ingabire yayoborwaga n’imigenzo y’ingenzi itatu: gusenga, kubaha abandi no kutacika intege.

Yasigiye benshi isomo ry’uko guharanira ukuri, gukorera abaturage no kurwanya akarengane ari byo byubaka igihugu kirangwa n’ubutabera n’amahoro.

Previous Post

Ikawa y’u Rwanda yanditse amateka atazibagirana

Next Post

Musanze: Polisi yatahuye abakoraga inzoga yitwa inzoga ejo

Next Post
Musanze: Polisi yatahuye abakoraga inzoga yitwa inzoga ejo

Musanze: Polisi yatahuye abakoraga inzoga yitwa inzoga ejo

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved