Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 7 Ukwakira 2025, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Gatenga, yafashe abagabo barindwi bakekwaho kwiba abagenzi no gukoresha ibiyobyabwenge.
Aba bagabo bafatiwe mu Kagari ka Nyanza, Umudugudu w’Isonga, mu gikorwa cy’ubufatanye hagati ya Polisi, n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage. Bakekwaho gutega abagenzi bategera muri Gare ya Nyanza, bakabambura ibyo batunze.
Mu gihe cyo kubafata, Polisi yabasanze mu ishyamba riri inyuma y’inyubako ya Gare, aho bari bahuriye bakanywa urumogi. Byamenyekanye ko hari hashize igihe abaturage batanga amakuru ku itsinda ry’abantu bagaragara muri iryo shyamba, bakambura abahanyura cyangwa abava muri Gare bajya mu Mudugudu wa Juru.
Nyuma y’operasiyo yakozwe, hafashwe abajura batatu bari bazwi nk’abasanzwe batega bagenzi, ndetse n’abandi bane bari bari kunywa urumogi muri iryo shyamba.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Wellars Gahonzire, yashimiye abaturage bagize uruhare mu gutanga amakuru yatumye abo bagabo bafatwa. Yavuze ko inzego z’umutekano zashyize imbaraga mu gukumira bene ibi bikorwa, kandi ko ahakikije Gare ya Nyanza hashyizweho uburinzi buhoraho.
CIP Gahonzire yasabye abantu bafite ingeso y’ubujura n’abakoresha ibiyobyabwenge kubireka, kuko inzego z’umutekano ziri maso kandi zitazihanganira uwo ari we wese ushaka guhungabanya ituze ry’abaturage. Yanibukije abaturage ko bagomba gukomeza gutanga amakuru ku gihe kugira ngo ibyaha nk’ibi bicike burundu.
Abafashwe ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gikondo mu gihe iperereza rikomeje.




