• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Karongi: abanyerondo babiri basinziriye babyutse basanga ibendera ry’akagali ntarihari

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
October 7, 2025
in Uncategorized
0
Karongi: abanyerondo babiri basinziriye babyutse basanga  ibendera ry’akagali ntarihari
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Abanyerondo babiri hamwe n’umuzamu wari ushinzwe kurinda ibiro by’Akagari ka Buhoro, mu Murenge wa Gishyita ho mu Karere ka Karongi, bafashwe na RIB nyuma y’uko hagaragaye ko ibendera ry’u Rwanda ryari riri ku biro by’ako kagari ryibwe mu ijoro, abo bari baririnze bose basinziriye.

Amakuru avuga ko ubwo ibi byabaga, aba bagombaga gucunga umutekano bari baryamye, bikaba ari bwo abantu bataramenyekana baje bakuraho ibendera. Umunyerondo umwe utari urinze kuri ibyo biro ariko wari ku kazi ijoro ryabereyemo ubu bujura, yavuze ko bagenzi be yasanze baryamye.

Related posts

Bujumbura: Umubyeyi yabyaye umuhungu ahabwa umwana w’umukobwa wapfuye

Bujumbura: Umubyeyi yabyaye umuhungu ahabwa umwana w’umukobwa wapfuye

October 29, 2025
Meteo Rwanda yatangaje ko muri uku kwezi hateganyijwe imvura idasanzwe

Meteo Rwanda yatangaje ko muri uku kwezi hateganyijwe imvura idasanzwe

October 23, 2025

Yagize ati: “Bakangutse hagati ya saa munani z’ijoro basanga ibendera ryabuze. Umuzamu yahise ahamagara Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Buhoro amumenyesha ibyabaye.”

Nsengiyumva Rwandekwe Songa, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishyita, yemeje iby’ubu bujura, avuga ko byatewe n’uburangare bw’abacungaga umutekano.

Ati: “Kuryama ku kazi ukibagirwa inshingano ni amakosa akomeye. Ni yo mpamvu aba bantu bagomba kubisobanuraho.”

Yongeraho ko iperereza rya RIB ririmo gukorwa kandi hari icyizere ko amakuru ava muri abo bafashwe azafasha kumenya abibye ibendera. Uyu muyobozi kandi yavuze ko ubuyobozi bufatanyije n’abaturage mu gushakisha iryo bendera no kumenya abagize uruhare muri ubwo bujura.

Previous Post

Nyuma y’imirwano ikaze ihuriro AFC/M23 ryigaruriye utundi duce

Next Post

Huye: Polisi yataye muri yombi amabandi yategaga abantu akabakubita yitwaje intwaro gakondo

Next Post
Huye: Polisi yataye muri yombi amabandi yategaga abantu akabakubita yitwaje intwaro gakondo

Huye: Polisi yataye muri yombi amabandi yategaga abantu akabakubita yitwaje intwaro gakondo

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved