• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Nyuma y’imirwano ikaze ihuriro AFC/M23 ryigaruriye utundi duce

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
October 7, 2025
in Uncategorized
0
Nyuma y’imirwano ikaze ihuriro AFC/M23 ryigaruriye utundi duce
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Amakuru aturuka muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu ya Ruguru aravuga ko ibice bya Luke na Mulema byafashwe n’inyeshyamba z’Ihuriro AFC/M23, nyuma y’intambara ikaze yabaye hagati  y’umutwe wa Wazalendo, usanzwe ubarizwa ku ruhande rwa Leta ya DRC.

Ibi bice byombi byatangiye kugenzurwa na AFC/M23 kuva kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Ukwakira 2025, ubwo iri huriro ryari rimaze gutsinda imirwano yamaze umunsi wose.

Related posts

Bujumbura: Umubyeyi yabyaye umuhungu ahabwa umwana w’umukobwa wapfuye

Bujumbura: Umubyeyi yabyaye umuhungu ahabwa umwana w’umukobwa wapfuye

October 29, 2025
Meteo Rwanda yatangaje ko muri uku kwezi hateganyijwe imvura idasanzwe

Meteo Rwanda yatangaje ko muri uku kwezi hateganyijwe imvura idasanzwe

October 23, 2025

Imirwano yatangiye mu gitondo cya kare, ahagana saa kumi n’imwe, ubwo abarwanyi ba M23 batangizaga igitero kigamije guhashya inyeshyamba za Wazalendo zari zimaze iminsi zibangamira abaturage muri ako gace.

Amakuru yemeza ko nyuma yo gutsindwa, abarwanyi ba Wazalendo bahungiye mu gace ka Ngururu, nyuma yo kuraswa bikomeye. Abaturage benshi nabo bahise bava mu byabo, bahungira mu bice bya Ngururu no mu majyepfo ya Luke, kugira ngo birinde ingaruka z’intambara.

Nta mibare y’abahitanywe n’iyi mirwano iratangazwa, ariko haracyari ubwoba ko ishobora gusubukurwa, kuko bivugwa ko Wazalendo bari kwitegura igitero cyo kwisubiza ibice byabo yambuwe.

Byongeye, iyi mirwano ije nyuma y’aho AFC/M23 iherutse kongeramo abakomando bashya barenga 9,000, bakaba barahawe ubutumwa na Maj Gen Sultani Makenga, Umugaba Mukuru w’iri huriro, bubibutsa ko intego nyamukuru ari “uguhirika ubutegetsi bwa DRC bushinjwa kunaniza abaturage.”

Previous Post

Muhanga: Yafashwe ari kubaga imbwa indi iziritse

Next Post

Karongi: abanyerondo babiri basinziriye babyutse basanga ibendera ry’akagali ntarihari

Next Post
Karongi: abanyerondo babiri basinziriye babyutse basanga  ibendera ry’akagali ntarihari

Karongi: abanyerondo babiri basinziriye babyutse basanga ibendera ry'akagali ntarihari

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved