• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Huye: Polisi yataye muri yombi amabandi yategaga abantu akabakubita yitwaje intwaro gakondo

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
October 7, 2025
in Amakuru
0
Huye: Polisi yataye muri yombi amabandi yategaga abantu akabakubita yitwaje intwaro gakondo
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Huye yataye muri yombi abantu bane bakekwaho kugira gatsiko k’amabandi, nyuma y’uko hagabwe igitero aka gatsiko kagakomeretsa abantu.

Aba bantu bafashwe mu gitondo cyo ku wa Mbere, tariki ya 6 Ukwakira 2025, mu Mudugudu wa Berwa, Akagari ka Gitwa, Umurenge wa Tumba.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Ibi byabanjirijwe n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byabaye ubwo abagabo batandatu bitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro, ibyuma n’inkoni batezaga akaduruvayo mu kabari k’uwitwa Simbarikure.

Urusaku rwabayeho rwahuruje abaturage baturanyi, ariko ubwo bageragezaga gutabara, bamwe muri bo barabakomerekeje  bikomeye.

Abakomerekejwe barimo Nshimiyimana Simon w’imyaka 36, Mporwiki Damian w’imyaka 44, na Nizeyimana Jean Pierre w’imyaka 30 — bose bakomeretse mu mutwe, bakaba barahise bajyanwe kuvurirwa mu bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB).

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko iperereza ryatangiye kandi ko abakekwaho kugira uruhare muri ibyo bikorwa bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ngoma.

Yagize ati: “Abakomerekejwe bajyanywe kwa muganga kugira ngo bavurwe, naho Polisi kugeza ubu imaze gufata bane bakekwaho ubujura, gukubita no gukomeretsa. Bose bafungiye kuri sitasiyo ya Ngoma mu gihe iperereza rikomeje.”

CIP Kamanzi yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru ku gihe kugira ngo ibyaha nk’ibi bikumirwe hakiri kare, anibutsa ko Polisi itazihanganira abashaka guhungabanya ituze ry’abaturage.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere ka Huye, Meya Ange Sebutege yavuze ko bazakaza ingamba z’umutekano mu bice byagaragayemo ibyo bikorwa.
Yavuze ati: “Turashimira abaturage batabaye kandi tubahumuriza. Turasaba Irondo gukomeza gukora kinyamwuga no kugira uruhare mu gukumira ibyaha.”

Ibi bibaye mu gihe hashize icyumweru kimwe abaturage bo muri Tumba bagaragaza impungenge z’agatsiko k’amabandi kabateraga ubwoba, bakavuga ko hari bamwe mu banyerondo bakekwaho gukorana na ko. Icyo gihe Polisi yari yatangaje ko yatangiye iperereza ku bakekwaho ubwo bufatanye.

IVOMO:Radiotv10

Previous Post

Karongi: abanyerondo babiri basinziriye babyutse basanga ibendera ry’akagali ntarihari

Next Post

Kicukiro:Polisi yataye muri yombi amabandi yari yarigize intakoreka

Next Post
Kicukiro:Polisi yataye muri yombi amabandi yari yarigize intakoreka

Kicukiro:Polisi yataye muri yombi amabandi yari yarigize intakoreka

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved