• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Muhanga: Yafashwe ari kubaga imbwa indi iziritse

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
October 7, 2025
in Amakuru
0
Muhanga: Yafashwe ari kubaga imbwa indi iziritse
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Mu karere ka Muhanga, umurenge wa Shyogwe, akagari ka Mubuga, umudugudu wa Kigarama, haravugwa inkuru idasanzwe y’umusore witwa Rukundo Jean Claude, ufite hagati y’imyaka 17 na 20, wafashwe n’abaturage arimo kubaga imbwa ebyiri, imwe yari yamaze kuyibaga indi iziritse.

Amakuru atangwa n’abaturage bavuga ko ubwo Rukundo Jean Claude bamugwaga  gitumo yari afite isafuriya irimo inyama z’iyo mbwa yari amaze kubaga. Ngo yababwiye ko yari agiye kuyirya, avuga ati: “Nk’uko abandi babaga amatungo bakayarya, nanjye ni byo nari ngiye gukora.”

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Abaturage bavuga ko ubwo bamubazaga impamvu yabikoze, umwe muri bo yagize ati:

“Yari yayibaze, ayiciye umutwe, avanamo ibyo munda byose. Tumubajije icyo  agambiriye, atubwira ko yayibaze ngo ayirye. Baramubwira ngo ‘tangira uyirye’ ahita afata  akajya ashyira mu kanwa inyama mbisi agashikura .”

Undi muturage nawe yagize ati:

“Hari umugabo waje ambwira ngo ‘fata abana bawe, Cloude yabaze imbwa’. Twahise tujya kureba, dusanga n’umukuru w’umudugudu ari yo. Uwitwa Papa Ganza yamubajije ati ‘iyi mbwa wayibaze ugamije iki?’ undi amusubiza ati ‘nashakaga kuyirya’. ahita amubwira ngo ‘yirye turebe’, arayirya nk’ushishimura inyama. Nyuma barayimwambura, akomeza ashaka gukurura igituza cyayo ngo agihekenye nacyo.”

Abaturage bakomeza bavuga ko uwo musore asanzwe akekwaho n’ibindi bikorwa bidasanzwe, birimo ubujura no gukubita nyina. Umwe yagize ati:

“Cloude yari azwiho kudatuza no guteza umutekano muke. Yigeze kubaga imbwa ebyiri abana baramubona, arabirukankana ababwira ngo ‘mugende, mutazankoraho Byari byarabaye nk’ibisanzwe kuko twari tumumenyereye.”

Amakuru avuga ko Rukundo Jean Claude yari amaze iminsi ashakishwa n’inzego z’umutekano kubera icyaha cyo gufata ku ngufu umwana w’imyaka 4. Uyu mwana ubu ari kuvurirwa mu kigo Isange One Stop Center, nk’uko bitangazwa n’abegereye umuryango we.

Abaturage bavuga ko uwo musore yakunze gufatwa kenshi akarekurwa bidatinze, bakavuga ko baifuza ko yajya mu kigo ngororamuco kugira ngo agororwe. Umwe yagize ati:

“Turasaba ko bamujyana mu kigo ngororamuco, agororwe kuko atubereye ikibazo. Twabuze amahoro kubera we.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yemeje ifatwa rya Rukundo Jean Claude, avuga ko yari asanzwe akurikiranyweho icyaha cyo gufata umwana ku ngufu ndetse n’ibindi bikorwa binyuranye n’amategeko.

Yagize ati:“Polisi yamufashe ari kubaga imbwa, kandi yari asanzwe ashakishwa kubera icyaha cyo gusambanya umwana. Ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye, aho iperereza rikomeje. Nta muco nyarwanda wemera kubaga imbwa, kuko ari inyamaswa yororerwa mu rugo kugira ngo irinde, si itungo ribagwa ngo rigaburirwe abantu.”

CIP Kamanzi yasabye abaturage kwirinda ibikorwa bimeze nk’ibi, avuga ko ari “ibyica indangagaciro nyarwanda n’umuco mur rusange”.

Abaturage bo mu Mudugudu wa Kigarama bavuga ko imbwa z’uyu musore zagiye zibura kenshi, bakakeka ko yazibagaga. Ubu bakaba bizeye ko ubwo yafashwe, umutekano ushobora kongera kugaruka muri ako gace.

Previous Post

Bugesera: Umusore yishe mugenzi we amukebye ijosi

Next Post

Nyuma y’imirwano ikaze ihuriro AFC/M23 ryigaruriye utundi duce

Next Post
Nyuma y’imirwano ikaze ihuriro AFC/M23 ryigaruriye utundi duce

Nyuma y'imirwano ikaze ihuriro AFC/M23 ryigaruriye utundi duce

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved